Kuva mu gitondo cyo kuwa 10 Mutarama 2022, impaka zabaye zose ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yasakajwe ya Minisitiri Bamporiki wiyise “Idebe” ry’umukobwa wamugabiye inka.
Kwitwa ‘Idebe’ benshi barabitangariye kuko ari Ikinyarwanda kitari icy’ubu ndetse urubyiruko rwinshi rwabihuje n’idebe basanzwe bumva mu mvugo z’ubu.
Iri jambo ryakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko Minisitiri Bamporiki agabiwe inka n’umukinnyi wa filime, Isimbi Alliance akamubwira ko abaye idebe rye.
Iteka rya Perezida riteganya iki ku mukozi wa Leta uhawe impano ?
Iteka rya Perezida NimeroN° 021/01 ryo ku wa 24/02/2021 rigena imyitwarire mbonezamurimo ku bakozi ba Leta mu ngingo yaryo ya 17, ikubiyemo ibigenderwaho ngo umukozi wa Leta uri mu nshingano abuzwe kwakira cyangwa kwemera impano.
Iri teka rivuga ko: Umukozi wa Leta abujijwe gusaba cyangwa kwemera impano keretse ku mpamvu zikurikira: 1° kurinda isura nziza y’Igihugu; 2° kubaha umuco w’Igihugu cy’amahanga; 3° gushimirwa imikorere myiza cyangwa guhanga ibishya. Umukozi wa Leta wakiriye impano ayishyikiriza urwego akorera iherekejwe n’ibaruwa isobanura inkomoko yayo. Iyo impano ari ibikoreshwa n’umuntu ku giti cye, umukozi wa Leta wayihawe ashobora kuyigumana igihe abyemerewe n’umuyobozi w’urwego akorera.
Hakurikijwe ibivugwa muri iyi ngingo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umuco n’urubyiruko, Edouard Bamporiki ashobora kwemererwa gutunga inka yagabiwe na Isimbi(Alliah Cool) ari uko abanje gu kwandikira Minisitiri w’Umuco n’urubyiruko amusobanurira impamvu yahawe impano y’inka n’icyo yayiherewe.
Ibisubizo bya Minisitiri Bamporiki kubavuga ko yaba yarishe ingingo ya 17 y’iri teka rya Perezida wa Repubulika
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Edouard Bamporiki asubiza ku kuba yaba yarishe itegeko mu kwemera kugabirwa, yagize ati”Umuco ntabwo upfa,Kandi inka ntijya mu biciro .Amategeko ashingiye ku muco, ntasenya umuco,Iteka ntabwo ribuza impano ahubwo rirazigena”.
Minisitiri Bamporiki yakomoje ku bamaze iminsi bamunenga ko bitewe n’inshingano afite yaba atarubahishije umwanya w’ubuyobozi afite ubwo yaciraga bugufi uwabagabiye [Isimbi], aho avuga ko guca bugufi ari kimwe mu bintu biranga ubuzima bwe bwite bitakabaye bigira uwo bihungabanya. Yagize ati”Guca bugufi ni ubuzima n’amahitamo byanjye, uwo bibangamiye yicishe ace bugufi”.
Rwandatribune yifuje kumenya niba inka Bamporiki yagabiwe yaba yarayishyikirijwe , avuga ko itaramugeraho , abajijwe niba ibitegwanywa n’iteka rya Perezida rivuga ko agomba kwandikira urwego rumukuriye asobanura iby’iyi mpano we, yavuze ko ibyo yabikora mu gihe yaba ayishyikirijwe. Ati” Nabikora gute se isezerano ritaraba ihame!?Ushobora kugabirwa inka uri Minisitiri ikazaza utakiri munashingano”.
Isimbi Alliance Uzwi nka Alliah Cool ubwo yasobanuraga icyamuteye kugabira Minisitiri Bamoriki , yavuze ko ari uko yamushimiye uruhare n’uburyo yatumye abantu benshi bahindura imyumvire bari bafite kuri Cinema Nyarwanda.
Nyuma yo guhabwa iyi nka akemera kuba Idebe ry’uwamugabiye, abenshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kubijyaho impaka kugeza ubwo hari n’abarengaga imbibi bakavuga ko aramutse yarishe amategeko nkana yabibazwa .
Ubwanditsi