Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umuco n’urubyiriko Edouard Bamporiki yiyemereye ko yakiriye indonke, asaba Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange imbabazi.
Ku munsi w’ejo tariki ya 5 Gicurasi 2022, nibwo itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryemeje ko Perezida Kagame yahagaritse Edouard Bamporiki, biturutse ku byo yarimo gukurikiranwaho.
Nyuma nibwo urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko Bamporiki akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na ruswa. runemeza ko afungiwe iwe mu rugo.
Uyu munsi abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Bamporiki Edourad yiyemereye ko yakiriye indonke ari naho ahera asaba Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange imbabazi.
Yagize ati” Nyakubahwa Umukuru w’uRwanda Paul Kagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye”
Nyuma y’ubu butumwa, Uwitwa Yumva Jeal Paul yagize ati”Imbabazi z’ Uwiteka n’ abo yahaye ubutware zikubeho, kandi ntukongere gukora ibisa bityo ukundi!”
Ubu butumwa bwa Yumva ,Perezida Kagame yabusubije agira ati” Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. Kutongera gukora ibisa nkibyo yakoze bibi. Bitaruguhora mu bibi ugahora usaba kubabarirwa. Ibya Bamporiki niko bimeze.Umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda birashoboka. Hari n’abandi bameze gutyo. Guhanwa babyo birafasha”
Nyuma y’ubu butumwa bw’Umukuru w’Igihugu, abenshi bakomeje gusabira Bamporiki imbabazi, bavuga ko kuba atinyutse agasaba imbabazi ari intambwe nziza ateye ishobora gutuma aramutse ababariwe atazongera gukosa.
Nyakubahwa Umukuru w'uRwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) May 6, 2022
Ibyo uvuga wowe bifite ishingiro. #Kutongera gukora ibisa nkibyoyakoze bibi. Bitaruguhora mubibi ugahora usaba kubabarirwa! Ibya Bamporiki niko bimeze. Hari nabandi bameze gutyo. Umuntu wese yakora icyaha ariko nokukirinda birashoboka. Guhanwa nabyo birafasha !!!
— Paul Kagame (@PaulKagame) May 6, 2022