Min w’ububanyi n’amahanga w’uRwanda ,Vincent Biruta yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu gihugu cya Finland aho uyu wagatatu agirana ikiganiro na mugenzi we ,Pekka Haavisto,bakaganira ku ngingo zitandukanye.
Biteganyijwe ko aba ba minisitiri bombi baganira ku mubano wa Finland n’uRwanda ku bibazo byo mu karere n’ubutwererane mpuzamahanga ,baranashimangira imibanire ishingiye ku bukungu bashyira umukno ku masezerano y’ubwumvikane ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’uRwanda akaba yagiye aherekejwe n’abanyemari batandukanye bagiye kureba aho bashora imari muri Finland nk’uko Africanews ibitubwira.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Finland ati”U Rwanda ni umufatanyabikorwa w’ingenzi wa Finland muri Afirika ,k’urugero mu bijyanye no kurwanya imihindagurikire y’ikirere,ubufatanye bwacu mu bucuruzi buri gutera imbere,kubutumire bwacu .U Rwanda ruherutse kwiyunga ku ihuriro rya ba Minisitiri b’imari mu bikorwa by’ikirere,turashaka gukomezanya aka kazi mu rwego rw’ubucuruzi hari amahirwe yo kugera kuri izo ntego.”
Uwineza Adeline