Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yageze muri Tanzania, ageza kuri Perezida w’iki gihugu ubutumwa bwihariye yahawe na Perezida Paul Kagame.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Tanzania byagize biti: “Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Nyakubahwa Samia Suluhu Hassan uyu munsi tariki ya 03 Kamena 2021 yakiriye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame bwazanwe n’intumwa yihariye akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.”
Ingingo ziri muri ubu butumwa zirimo kwihanganisha Tanzania yabuze uwayiyoboraga, Dr John Pombe Magufuli no gushimira Perezida Samia wamusimbuye, anamusezeranya ko “u Rwanda rwiteguye gukomeza umubano warwo na Tanzania.”
Muri ubu butumwa kandi, Perezida Kagame yamenyesheje Samia ko u Rwanda rwiteguye gufatanya na Tanzania mu guteza imbere imishinga irimo uwo kubyaza ingufu umuriro w’amashanyarazi ku mupaka wa Rusumo, impande zombi zikazajya ziwukoresha, no kubaka umuhanda wa gariyamoshi ugezweho uhuza umujyi wa Kigali na Isaka muri Tanzania.
Uyu muhanda wa gariyamoshi, “uzoroshya ubwikorezi buva ku cyambu cya Dar es Salaam kugera i Kigali.”
Perezida Samia na we yabwiye Dr Biruta ko Tanzania nayo yiteguye gukomeza umubano wayo n’u Rwanda, ikanifatanya narwo mu gushyira mu bikorwa iyi mishinga ibihugu byombi bihuriyeho.
Uyu Mukuru w’Igihugu yanavuze ko mu rwego rwo gutegura iyi mishinga, yifuza ko intumwa z’u Rwanda n’iza Tanzania zizagirana ibiganiro, zikabyigira hamwe.
Hari indi mishinga ibihugu byombi bigomba kwigira hamwe, irimo ijyanye n’ubwikorezi bw’amafi yororerwa muri Mwanza n’ubwubatsi bw’icyambu gishya cya Isaka muri Tanzania.
Muri Isaka ni ho Tanzania yahaye u Rwanda ubutaka bufite ubuso bwa hegitari 18, mu mwaka w’1987 ku butegetsi bwa Ali Hassan Mwinyi.
Dr Biruta ageze muri Tanzania nyuma y’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Dan Munyuza. Aba basirikare bahagiriye uruzinduko rw’iminsi 5 guhera tariki ya 9 Gicurasi 2021, baganira na bagenzi babo ibijyanye n’ubufatanye mu mutekano.