Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yagize icyo avuga ku Muyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, wasuzuguye Abanyamakuru akanga kubasubiza.
Ni nyuma y’uko hasakaye amashusho agaragaza uyu muyobozo Wungirije w’Akarere ka ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle yanga gusubiza ikibazo yari abajijwe n’Umunyamakuru yarangiza agakata akigendera.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagize ati “Biradusaba gukomeza kubaka ubushobozi bw’abayobozi n’abakozi bo mu nzego z’ibanze (Capacity building) kugira ngo bamenye uburyo bukwiriye n’imyitwarire mu gukorana n’itangazamakuru ariko tunabibutsa ko bafite inshingano zo gutanga amakuru nk’uko biteganwa n’amategeko.”
Biradusaba gukomeza kubaka ubushobozi bw'abayobozi n'abakozi bo mu nzego z'ibanze (Capacity building) kugira ngo bamenye uburyo bukwiriye n'imyitwarire mu gukorana n'itangazaMakuru ariko tunabibutsa ko bafite inshingano zo gutanga amakuru nk'uko biteganwa n'amategeko @rbarwanda https://t.co/8FeCfyOcqD
— Gatabazi Jean Marie Vianney (@gatjmv) May 31, 2022
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier na we yari yagize icyo avuga kuri uyu muyobozi umwungirije wasuzuguye Abanyamakuru, avuga ko ibyo yakoze ari ikosa ry’akazi ndetse ko bagiye kumuganiriza bakamugira inama ntazongere kwitwara kuriya.
Ibi byose biraturuka ku mashusho agaragaza Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Kamanzi Axelle ubwo yari ari kugirana ikiganiro n’abanyamakuru, umwe akaza kumubaza ku kibazo cy’abaturage bo mu kiciro cy’abasigajwe n’amateka bubakiwe inzu zikaza gusenyuka zitaruzuza umwaka.
Ubwo Umunyamakuru yabazaga uyu muyobozi icyo bagiye gukorera aba baturage, undi yaracecetse hashira nk’amasegonda 10 umunyamakuru ategereje ko asubizwa, araheba arongera amusubiriramo ikibazo, umuyobozi yongera kuruca ararumira, umunyamakuru ahitamo kumushimira.
Akimara kumushimira, uyu muyobozi yahise akata kibona mpamaguru ahita yigendera bigaragara ko yasuzuguye aba banyamakuru na bo basigara bipfumbase.
RWANDATRIBUNE.COM