Kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Ukuboza 2021, nibwo habaye inama yateguwe n’Urwego rw’umuvunyi mu rwego rwo gushakira umuti urambye ikibazo cya ruswa yabaye karande mu myubakire mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’iGihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yagaragaje ko kurwanya ruswa ari urugamba ruhoraho leta y’u Rwanda izakomeza gushyiramo imbaraga kuko ruswa ifite ingaruka mbi nyinshi ku mitangire ya serivise, akazi, amasoko, n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Minisitiri Gatabazi yagize ati” Turizera ko iyi nama izadufasha kubona ingamba zadufasha guhangana na ruswa mu myubakire na serivise z’ubutaka. Kandi ibibazo bya ruswa bivugwa turagenda tubishakira ibisubizo kuko umurongo wa Leta y’u Rwanda ni uko tutihanganira na gato abagaragayeho ruswa.
Minisitiririm Gatabazi Yongeyeho ati”Ndasaba Urwego rw’Umuvunyi n’abandi bafatanyabikorwa bagenzura ibya ruswa kudufasha kumenya abantu bose baba bagize uruhare muri ruswa yaba nto cyangwa nini. Abantu bari muri ibyo bikorwa bikwiye kubagiraho ingaruka, raporo ntizisohoke ngo birangirire aho.Turasaba kandi abaturage nabo kumva ko bafite uruhare mu kurwanya ruswa, birinda kuyitanga kandi batanga amakuru ku bayobozi n’abakozi b’inzego z’ibanze bayibasaba.
Raporo iheruka y’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda, yagaragaje ko urwego rw’imyubakire mu Rwanda na Polisi yo mu muhanda arizo nzego ziza ku isonga mu kwakira ruswa nyinshi mu gihugu.