Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya Sergei Lavrov uri mu ruzinduko rw’akazi muri Uganda yasezeranije Perezida Museveni gushyira akadomo ku kibazo cy’izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli na Gazi byari bikomeje gutuma ibicuruzwa bitumbagira.
Ibi bibaye mu gihe muri Uganda hari mamaze iminsi abatavugarumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni bategura imyigaragambyo yo kuguma mu ngo no kugenda ku magare bagamije kwerekana ko izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli rikomeje kubabera imbogamizi. Hari n’abasabye Museveni ko niba adakemuye ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro cyane cyane ibikomka kuri Peteroli nta kabuza agoba kwegura.
Muri aba bagaragaje gusa no kwigumura harimo abadepite bo mu ishyaka NUP rya Robert Kyagulanyi Alias Bobi Wine na FDC ya Kiiza Besigye bamaze igihe kirenga ukwezi bajya mu mirimo y’inteko ishingamategeko bagendeye ku magare mu rwego rwo kwerekana ko imodoka zabo zitakibona amavuta.
Minisitiri Sergei Lavrov yasezeranije Museveni ko u Burusiya bwiteguye gukorana ubucuruzi n’ibihugu byose bibyifuza muri Afurika, yaba ku bikomoka kuri Gazi na Peteroli ndetse n’ibindi bicuruzwa muri rusange.
Yagize ati:”Twe tugurisha amavuta kuri buri gihugu kibyifuza. Iyo habonetse igihugu cyifuza kutuguraho amavuta , aho iri hose , haba Ubuhinde cyangwa icyo muri Afurika, nta mbogamizi tugira”
Minisitiri Sergei yavuze ko usibye ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Gazi na Peteroli u Burusiya bwiteguye gukorana n’ibihugu byose mu nzego zitandukanye zirimo no kubaka ibikorwa remezo. Yagize ati:”Ntitugurisha amavuta gusa, tunatanga ubufasha mu mishinga y’iterambere, haba mu bikorwaremezo,no Gutunganya amavuta.Twiteguye kuganira na Uganda kuri ibi byose”
Minisitiri Sergei Lavrov ari mu ruzinduko muri Afurika kuva kuwa 24 Nyakanga aho amaze gusura Uganda na Congo Brazzaville, akaba azakomereza uruzinduko rwe ruzasozwa kuwa 28 Nyakanga 2022 mu bihugu hya Misiri na Ethiopia.