Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yifatanyije n’abandi bayobozi batandukanye ndetse n’ abaturage b’Akarere ka Rubavu mu murenge wa Rugerero mu muganda ngaruka kwezi wo gutera ibiti ku nkengero z’ umugezi wa Sebeya no kubakira abasenyewe n’ibiza byo muri Gicurasi umwaka ushize.
Ni igikorwa cyari cyitabiriwe nn’ abayobozi batandukanye barimo na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert; Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj Gen Eugene Nkubito n’Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, CP Emmanuel Hatari, Ubuyobozi bw’ akarere, abaturage n’abandi batandukanye aho bateye ibiti birwanya isuri ku nkengero z’ umugezi wa Sebeya umaze iminsi warazengereje abaturage.
Muri uyu muganda kandi habaye n’ igikorwa cyo kubakira umuturage wasizwe iheruheru n’ ibiza by’imvura yatewe n’ umugezi wa Sebeya wuzuye ugasandara mu baturage ugahitana ubuzima bw’ abantu ndetse amazu, imyaka n’ amatungo nabyo bikahangirikira bikomeye.
Bamwe mu baturage bari baje mu muganda bashimye leta yaje bagafatanya muri iki gikorwa cy’ umuganda wo gukumira amazi ya Sebeya batera ibiti mu nkengero zayo bakavuga ko babyishimiye cyane kandi ko bibaha ikizere ko ibikorwa byose byatangiye byo kuyikumira bizagira ingaruka nziza kuko yari imaze igihe ibayera ubwoba.
Mukasine Elizabeti wo mu kagari ka Kabirizi ahabereye uyu muganda yagize ati:” Ni ukuri turishimye cyane, urebye uyu mugezi wari waratuzengereje kuburyo nko mubiza by’ umwaka ushize twatunguwe no kubona amazi yarenze akadusanga mu mazu yacu maze bibangombwa ko leta idutabara batwimurira ahandi ariko tuzagusanga amazu yacu yarasenyutse ndetse hari n’ abapfuye”
Yakomeje avuga ko ibi biti bizagira uruhare mu gukumira no ku rwanya isuri yatwaraga byose ibikukumbira muri uyu mugezi maze avuga ko nabo bafite uruhare rwo kubifata neza no kubicunga kugirango hatazagira ikibyangiriza kuko basobanukiwe neza ko nibimara gukura bizagira uruhare mu kurinda ingengero z’uyu mugezi.
Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi, Maj. Gen Albert(Rtd) Murasira, yavuze ko uyu muganda ari umuganda udasanzwe kuko wahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukumira no kugabanya ingaruka zikomoka ku biza ariko akaba ari no murwego rwo gukomeza gusigasira ibikorwa byatangijwe byo kurinda ko amazi yazongera gusenyera abaturage harimo inkuta zubatswe zikumira amazi ndetse na Dam nini yubatswe mu rwego rwo gukerereza amazi kugirango atirukira mu baturage.
Ati:“Uyu muganda ntabwo wari usanzwe, turi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukumira no kugabanya ingaruka zikomoka ku biza, tugomba kubungabunga ubuzima bw’abaturage, tugafata ingamba ngo ibikorwaremezo bibungwabungwe. Twatakaje benshi, tubura byinshi ndetse na bamwe barakomereka, ibikorwa remezo birangirika, twagombaga rero gufata ingamba.”
Ku bijyanye na bamwe basenyewe n’ amazi ariko nabugingo n’ ubu bakaba bagisembereye kugasozi abandi bagicumbikiwe na leta mu rrwego rwo kubakodeshereza amazu babamo, Rtd Maj gen Albert Murasira yavuze ko leta yamaze kubona amafaranga yo kubakira abantu 800 ko igisigaye ari ukubashakira amafaranga y’ ingurane y’ ibibanza bazabatuzamo kugirango bature batekanye.
Mw’ ijoro ryo ku itariki 02 rishyira itariki 03 Gicurasi 2023 ibiza by’imvura byibasiye uduce dutandukanye tw’Igihugu, mu ntara y’ uburengerazuba abarenga 6,500 basenyewe n’ibiza, abaturage 19 bahitanywe nabyo, kuri ubuu Leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo ikaba imaze kubakira abarenga 2,000 abandi ba 800 nabo bakaba bagiye kubakirwa mu gihe cya vuba.
IRADUKUNDA Laetitia.
Rwandatribune.com