Depute uhagarariye Intara ya Kivu y’Amajyaruguru akaba na Minisitiri w’Umutekano muri iyi Ntara, Jean Bosco Sebishimbo, yahishuye ko abaturage bahunze imirwano y’i Kitshanga ubu babayeho nabi mu gihe 75% by’Ingengo y’Imari ya Leta bihera i Kinshasa, ibintu avuga ko ari andi makuba yagwiririye iki gihugu.
Uyu Mudepite asaba ab’i Kinshasa kugira icyo bakora kugira ngo bagoboke abanyagihugu basumbirijwe badafite n’aho bakinga umusaya.
Sebishimbo ubu uri mu kiruhuko kuko ubuyobozi bwose muri iyi ntara bweguriwe igisirikare , avuga ko bigoranye kumenya umubare w’abahunze cyane ko n’abayobozi b’aho bahungiye bagakwiye kubabarura nabo bafite icyoba ko isaha n’isaha imirwano ishobora kubageraho nabo bagahunga.
Ati’’Ubwo buyobozi bukaba buvuga buti ese izi mpunzi zigeze ahaganga twe tubwirwa n’iki ko batatugeraho’’
Akomeza avuga ko abaturage bavuye muri Kitchanga ubu bakambitse ahitwa i Mweso ndetse ko hari n’abashwiragiye bajya za Muheto , Rubaya , Rusheberi ndetse n’ahandi kandi ko kugeza ubu nta muryango utabara imbabare urabageraho cyangwa se ubuyobozi bukora neza ngo bugire icyo bubamarira.
Yahamirije VOA ko n’abayobozi ubwabo ubu bari kubunza imitima y’aho bazerekaza umunsi imirwano yageze i Mweso cyane ko atari kure ya Kitchanga aba baturage bahunze baturutse kubera imirwano ikomeye guhanganisha M23 n’ingabo za Congo zifatanyije na FDLR, Mai Mai , Nyatura ndetse n’Abacancuro b’Abarusiya bo mu mutwe wa Wagner.
Agaruka ku cyo yise akandi kaga kagwiriye Congo, Depite Sebishimbo yagize ati’’Murabizi Kinshasa twicara tubivuga, urabizi inzego za Leta iyo zifata amafaranga atunga igihugu, 75% by’Ingengo y’Imari ya Leta yose akariribwa i Kinshasa ,ni ukuvuga ko nayo ni andi makuba yajwe kwiyongera kuri iki gihugu’’.
Imibare yo mu mwaka wa 2021 igaragaza ko umurwa mukuru wa Kinshasa wiharira 75% by’Ingengo y’imari ya Leta ,, yari ituwe n’abaturage 17,071,000.
Imibare ya Banki y’Isi mu 2021, icyo gihe yagaragaje ko Congo yari ituwe n’abaturage Miliyoni 95.89.
Ugendeye kuri iyi mibare itangazwa na Depite Sebishimbo, ni ukuvuga ko abaturage barenga Miliyoni 78 , basaranganya ya 25% by’ingengo y’imari.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Umudepite ahembwa hagati y’Ibihumbi 21 na 25 by’Amadorali ya Amerika , ni ukuvuga hagati y’arenga Miliyoni 21 na 25 by’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi.
RWANDATRIBUNE.COM