Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude MUSABYIMANA kuri uyu wa kabiri tariki 9 Mutarama 2024 yitabye Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu kugira ngo asobanure ibibazo bitandatu basanze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Mine na Kariyeri ndetse n’umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi nkuko byagaragajwe muri Raporo y’Umuvunyi.
Bimwe mu bibazo abagize Komisiyo bagarutseho babaza Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, harimo ibibazo bibangamira abaturage mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abagwa mu birombe, abasigwa ku manegeka,abadahabwa ingurane zikwiye,impungenge ku byobo (Ibisimu) byacukuwe cyera bidasibwa bigateza ibibazo n’ibindi.
Ku bibazo bijyanye n’ubucukuzi, Mine ma Kariyeri, Minisitiri Musabyimana akaba yabwiye Abagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu, ko ubucukuzi bugenda buzamo ubunyamwuga ndetse n’ibibazo bibugaragaramo bigabanuka kubera ishoramari n’abakozi babyize, n’igenzura rihuriweho n’inzego zinyuranye ryatangijwe 2023.
Mu bugenzuzi bwakozwe kugira ngo harebwe Sosiyete zujuje ibyangombwa bibemerera gucukura, abo basanze batabyujuje bagahagarikwa, byatumye Sosiyete zigera kuri 17 zitubahirije amategeko agenga ubwo bucukuzi zihagarikwa kugirango bidakomeza gutera akaga abaturage haba banyiri amasambu akorerwamo ubwo bucukuzi ndetse n’abakozi muri rusange.
Hanavuzwe ku bijyanye n’ibibazo abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi bagaragaje birimo kuba amatiyo y’amazi yaribwe ntibavome uko bikwiye bigatuma bakwa amafaranga menshi yo kuyishyura, ndetse no kuba gaz bahawe zarashize badafite ubushobozi bwo kuzigura bagacana inkwi zikabangamira abatuye mu yandi mazu, ndetse abandi bakavuga ko hari amazu adafite ibirahure, bikaba bibateza imbeho ya nijoro n’ubujura bwa hato na hato.
Minisitiri Musabyimana yagaragaje ibisenge by’inzu 48 byavaga, ndetse n’ibindi bibazo byose byakemuriwe rimwe muri Nzeri umwaka ushize wa 2023 ndetse hakaba haranashyizweho uburyo bwo gukurikiranira hafi iyi midugudu y’icyitegererezo kugira ngo ibibazo bigaragayemo bibashe gukemuka bitabaye ngombwa ko hitabazwa izindi ngufu z’umurengera ziba ziturutse hejuru.
Aba bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu bavuze ko basanga ibi bibazo bitari bikwiye kuba bigaruka, kuko hari inzego z’ibanze zibihemberwa amafaranga ya Leta, zagakwiye kuba zigira uruhare mu kubikurikirana bidategereje ko inzego zo hejuru arizo ziza kubyirebera kugirango arizo zibifataho umwanzuro.
Minisitiri Musabyimana yavuze ko kuri ubu mu ngamba zafashwe harimo kongerera ubushobozi inzego z’ibanze kugira ngo zibashe gukurikira ibikorwa by’ubucukuzi; no gukomeza ubukangurambaga bushishikariza abaturage kwirinda kwishora mu bucukuzi butemewe,mu rwego rwo gukumira no kugabanya ibikorwa byangizwa n’ubucukuzi.
Rafiki Karimu
Rwanda tribune.com