Minisitiri mushya w’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagize ibyo asezeranya Abanyekongo bamaze igihe mu ntambara zurudaca.
Ni bwana Hon Guy Kabombo wasezeranyije ko agiye kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Hari mu kiganiro yagiranye n’uwo yasimbuye kuri uyu mwanya, Jean Pierre Bemba Gombo, bwana Guy Kabombo yavuze ko mu gihe yagizwe minisitiri w’u mutekano n’uw’ingabo z’iki gihugu cya RDC, ko azakora ibishoboka byose akagarura amahoro muri iki gihugu ahanini ngo mu Burasirazuba bwacyo, ahari kubera intarambara ihanganishije Ingabo za FARDC n’abarwanyi ba m23.
Nk’uko yabyivugiye ubwo yari imbere y’itangaza makuru i Kinshasa kuriki Cyumweru tariki ya 2 kamena 2024, yavuze ko mu minsi itarenze ijana azaba yamaze gukora impinduka.
Avuga ko muri iyi minsi ijana Abanyekongo bazaba batangiye kubona impinduka ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kandi yizeza abaturage ko baza mushimira nyuma.
Yagize ati: “Ndabizeza neza ko mu minsi itarenze ijana Abanyekongo bazaba batangiye kubona impinduka. Muzanshimira kandi muzanyurwa nibyo nzaba nakoze.”
Iminsi irindwi irashize perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo akoze impinduka, aho yashizeho Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri bagera kuri 52. Ibi yabikoze afatanije na minisitiri w’intebe w’iki gihugu.
Abenshi mu Banyekongo bavuga ko nta kintu gishya biteze kuri iyi leta nshya abandi n’abo bavuga ko ahari yagira icyo ihindura.
Rwandatribune.com