Minisitiri Sarah Mateke Nyirabashitsi umukobwa wa Philemon Mateke yapfuye
Sarah Mateke Nyirabashitsi wari Umunyamabanga wa Leta ya Uganda muri Minisiteri y’Ingabo z’iki gihugu, yapfuye kuri uyu wa Gatandatu azize uburwayi bw’umutima
Nyirabashitsi ukomoka i Kisoro asanzwe ari umukobwa wa Philemon Mateke wari Umunyamabanga wa Leta ya Uganda Ushinzwe ubutwererane n’akarere ubwo umubano w’iki gihugu n’u Rwanda wari warazambye,aha Hon Mateke akaba yarashinjwaga gukingira ikibaba abarwanyi ba RNC,FDLR na RUD URUNANA .
Chimpreport dukesha iyi nkuru yavuze ko urupfu rw’uyu mudamu w’imyaka 50 y’amavuko wari n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda yayahawe n’umwe mu bantu bakomeye bo mu muryango we.
Sarah Mateke wari umutoboke w’Ishyaka NRM, yantuze muri Minisiteri nyinshi ndetse no mu bigo bikomeye byo muri Leta ya Uganda,kugeza ubu Leta ya Uganda ntacyo iravuga byeruye k’urupfu rwa nyakwigendera.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com
Mubanze mwige kwandika Ikinyarwanda neza kuko ikinyamakuru cyanyu cyandika Ikinyarwanda, wangirango nta chief Editor mugira..? Cg mukorera Congo sha..? Ngo yayahawe, umutoboke nibindi njya mbona mu nyandiko zanyu, mukosore rwose. Mubamwandikira abanyarwanda ntabwo ar’abashi.