Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yitabiriye igikorwa cyo gushyikiriza ibikoresho amakipe y’amagare azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022.
Umutoza w’abakinnyi bazaserukira u Rwanda Sempoma Félix yijeje Abanyarwanda ko kuri iyi nshuro bazitwara neza bakaba bafite icyizere cyo kuzatwara iri siganwa.
Umuyobozi wa Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), Murenzi Abdallah, yagaragaje ko imbogamizi bari bagize mu bihe byahise zose zavuyeho kuri ubu igisigaye akaba ari ukwereka Abanyarwanda icyo bashoboye.
Yagize ati”Ubushize twari twahuye n’imbogamizi za Covid-19, imyitozo n’amarushanwa biba bike ariko ubu zarakemutse twabonye umwanya wo kwitegura dukorera hamwe imyitozo mu gihe gihagije.”
“Minisiteri ya Siporo yadufashije kubona amagare agezweho yo mu 2021, ni yo magare agezweho ku isoko ry’Isi afite ikoranabuhanga rihambaye. Aracyari make ariko n’ayo twari dufite twayafashe neza buryo azakomeza gukoreshwa.”
Mugisha Moise ukinira Protouch, ni umwe mu bakinnyi biteguye guhatanira Tour du Rwanda, avuga ko biteguye gukora ibishoboka byose bagahagararira neza Igihugu kandi ko biteguye no gutwara iri siganwa.
Yagize ati”Turiteguye neza kandi n’ibisabwa byose barabiduhaye, abanyamahanga tuzahatana abenshi ndabazi duheruka guhurira mu Bufaransa, nta bwoba bateye twiteguye gutwara iri siganwa.”
Byukusenge Patrick, umukinnyi wa Benediction Ignite ugiye kwitabira isiganwa nk’iri ku nshuro ya kane yijeje Abanyarwanda ko bazitwara neza kuko ibisabwa byose babihawe.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa, yavuze ko abakinnyi biteguye neza.
Yagize ati” Bariteguye neza kuko ibyo basabye byose barabihawe harimo n’amagare meza agezweho no kwitegurira hamwe, nabo barasabwa gutanga ibyo basabwa. Ntabwo ari ugutwara ‘étape’ gusa ahubwo ni ugutwara Tour du Rwanda’ bizadufasha no kwitegura ‘Tour du Monde’ ya 2025.”
Abakinnyi 17 bamaze iminsi 50 bitoza nibo bazaserukira u Rwanda bari mu makipe atatu ya Benediction Ignite, Team Rwanda na Protouch.
Ni abasore bari no gutegurwa kuzitabira irushanwa ry’amagare ry’Isi muri 2025, basabwe gukora ibishoboka byose kuko uyu ari wo mwanya wo kwigaragaza kuko bazahura n’amakipe menshi akomeye harimo Direct Energie na B&B zombi zo mu Bufaransa zikomeye cyane.
Tour du Rwanda izatangira ku wa 20 Gashyantare 2022.
UWINEZA Adeline