Vital Kamerhe Minisitiri w’ubukungu wa Repubulika ya Demokorasi ya Congo, yongeye kumvikana yikoma u Rwanda na Uganda avuga ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 ntahandi ukura imbaraga Atari muri ibi bihugu.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa 01 Ukuboza ubwo yageraga mu mujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, mu ijambo rye yumvikanye ahanini yibasira Uganda n’u Rwanda, avuga ko aribo bari kubasenyera igihugu ndetse ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 aribo bawutera imbaraga ukabasha kugera aho ugeze ubu.
Icyakora mu ijambo rye yumvikanye ashimagiza Wazalendo, avuga ko ari abantu b’intwari cyane. uyu mugabo wageze muri uyu mujyi mu masaha y’igicamunsi, avuye I Kinshasa yatangaje ibi mu gihe abaturage bahora binubira ibikorwa bya Wazalendo.
Yagize ati” Ndashaka kubwira abantu ba Uganda n’u Rwanda baduteye bitwaje M23 ko basubira iwabo kuko dukeneye amahoro. Mwaje kudutera ariko turabizi ko Wazalendo na FARDC muhanganye, rero turinyuma ya Wazalendo na FARDC kandi dushyigikiye Perezida Félix Tshisekedi, kugeza twongeye kugarura ubutaka bwo mu Burasirazuba bwanyazwe.”
Uyu Vital Kamerhe, yaherukaga kwibasira u Rwanda na Uganda mu mpera z’u kwezi kwa Munani uyu mwaka wa 2023, ubwo yari mu Nama y’u bukungu iheruka mu bihugu by’Abarabu.
N’ubwo abanye Congo bashinja u Rwanda gufasha u mutwe wa M23 ariko u Rwanda rwagiye rubitera utwatsi igihe kirekire ahubwo bagashinja Congo Kinshasa gukorana na FDLR irimo abasize bakoze Jenocide mu Rwanda mu mwaka w’1994.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com