Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa Wang Wenbin ,yagize icyo avuga ku birego bya Leta Zunze Ubumbwe z’Amerika(USA), bibushinja kugambirira guha Uburusiya intwaro mu ntambara buhanganyemo na Ukraine.
Wang Wenbin, avuga ko ibirego bya USA ari ibinyoma bidafite shinge na rugero hagamijwe gushotora igihu cye.
Yakomeje avuga ko USA, nta burenganzira ifite bwo kugena icyo u Bushinwa bugomba gukora cyangwa se ngo yivange mu mubano mwiza bufitanye n’Uburusiya.
Minisitiri Wang, akomeza vuga ko USA iriyo ikomeje kwenyegeza umuriro muri Ukraine yohereza intwaro n’akayabo k’amafaranga, bitewe n’uko itifuza ko intambara irangira yarangiza ikabigereka ku bandi.
Yasabye USA gutekereza kabiri, igahagari ibikorwa bigamije gutuma intambara irushaho gukomera muri Ukraine , ahubwo igashigikira gahunda y’ibiganiro bigamije guhagarika iyo ntambara no kugarura amahoro muri Ukraine, aho guhora igereka ibyaha ku bindi bihugu.
Yagize ati:’’ Amerika niyo yirirwa yohereza intwaro n’akayabo k’amafaranga muri Ukraine igamije gukomeza kwenyegeza umuriro si u Bushinwa . Ntabwo yifuza ko intambara irangira.
Ariko yagakwiye kwisubiraho, igashyigikira inzira y’ibiganiro aho gukomeza kugereka ibyaha bidafite shinge na rugero ku bindi bihugu.
Ntabwo USA ifite uburenzira bwo kugena icyo u Bushinwa bugomba gukora cyangwa ngo yivange mu mubano bufitanye n’Uburusiya”
Minisitiri Wang ,yongeye ho ko u Bushinwa bushigikiye ibiganiro mu rwego rwo guhagarika intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine , ariko ngo USA ikomeje kubangamira inzira y’amahoro Iigamije guhagarika intambara muri Ukraine.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) ziheruka gutangaza ko zifite impungenge ko u Bushinwa bushobora guha intwaro u Burusiya zo kwifashisha mu rugamba buhanganyemo na Ukraine,
Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken mu nama iheruka kubera i Munich, yavuze ko hari amakuru yizewe agaragaza ko hari ubufasha sosiyete zo mu Bushinwa zatangiye guha u Burusiya mu bijyanye n’intwaro.
Anthony Blinken ,yakomeje asobanura ko USA idashobora kubyihanganira no kubirebera ndetse ko u Bushinwa bushobora gufatirwa ibihano bikomeye.
Ubwo intamabara yatangiraga muri Ukraine ,u Bushinwa bwatangaje ko nta ruhande rubogamiyeho ariko rukomeza umubano wabwo n’Uburusiya ndetse mu mpera z’Umwaka ushize Perezida Putin na Xi JinPing bakaba baragiranye ibiganiro bashimangira ko umubano hagati y’Ubursuiya n’u Bushinwa uzarushaho gukomera.