Minisitiri w’imibereho myiza y’Abaturage mu Bufaransa Marlene Schiappa nyuma yo kugaragara mu kinyamakuru gitambutsa amashusho y’abambaye ubusa,akagaragara ku gifuniko cy’ikinyamakuru Playboy ubu yibasiwe n’imbaga itabarika irimo n’abayobozi bagenzi be.
Nk’uko bigaragara muri icyo kinyamakuru nimero yagenewe ukwezi kwa Mata kugeza muri Kamena, uyu mwaka, Schiappa afitemo umwanya wa paji 12 aho agaruka cyane ku burenganzira bw’abagore.
Kuba yagaragaye muri icyo kinyamakuru byatumye havugwa byinshi, bamwe bavuga ko bitari bikwiriye ku muntu nka Minisitiri.
Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, Elisabeth Borne yahamagaje Schiappa ngo amumenyeshe ko icyo kiganiro yakoze kitari gikwiriye, cyane cyane muri ibi bihe abaturage bamaze iminsi bigaragambya kubera ibibazo birimo n’itegeko rishya rya pansiyo.
Schiappa yanditse kuri Twitter ku wa Gatandatu ko nta kosa yumva yakoze kuko abagore n’abakobwa bakwiriye kudaterwa isoni n’icyo bakoresha imibiri yabo igihe cyose babishakiye.
Playboy yo muri uku kwezi izaba iri mu rurimi rw’Igifaransa, Schiappa akaba yaratoranyijwe nk’umwe mu basanzwe bavuganira uburenganzira bw’abagore mu Bufaransa.
Schiappa, umugore ufite abana babiri mu 2010 yigeze kwandika igitabo kirimo inama abagore babyibushye bakurikiza kugira ngo baryoherwe n’imibonano mpuzabitsina.
Uyu mu Minisitiri yibasiwe bavuga ko atakabaye agaragara mu kinyamakuru nka kiriya gicaho amashusho y’abambaye ubusa mu gihe hari n’ibindi binyamakuru.
Cyakora nyir’ubwite we ntacyo yatangaje kuri ibi n’ubwo benshi bari bategereje icyo aza kubivuga ho.
Umuhoza Yves