Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’inganda za gisirikari zatangijwe n’umukuru w’igihugu,Minisitiri w’ingabo z’igihugu ndetse n’inkeragutabara, Gilbert Kabanda Kurhenga yagaragaje , umusaruro w’ibigori n’imyumbati bakuye mu isambu ya Gisirikare iba Mabana.
Iri murikabikorwa ry’umusaruro ryakozwe Kuwa 30 Mata, na Minisitiri w’ingabo z’igihugu ndetse n’inkeragutabara, Gilbert Kabanda Kurhenga aho yagaragarije umusaruro w’ibigori wavuye mu isambu ya gisirikare ya Mabana, Ibi bigori byasaruwe n’ imbuto za gahunda y’inganda za gisirikare zatangijwe n’umukuru w’igihugu.
Yakomeje agira Ati: “Inzozi z’inganda za gisirikare zabaye impamo muri iki gihe.iyi mbuto niyo yoherejwe na nyakubahwa mu mirima itandukanye ya gisirikare yo mu buhinzi bwacu bw’inganda za gisirikare. Icyari kigamijwe kwari ugukora kugira ngo twiteze imbere twebwe ubwacu.
Minisitiri wungirije avuga ko muri uyu murima y’imabana yabibye mo hegitari 110 z’ibigori na hegitari 50 z’imyumbati. Kugeza ubu, dufite hegitari zirenga 100 twiteguye kubiba, harimo hegitari 50 z’ibijumba na hegitari 50 z’imyumbati. Yakomeje avuga ko bafite n’izindi Hegitari 30 zitegereje gusarurwa I Kamina
Nkuko bitangazwa n’umuyobozi w’ikigo cya FARDC logistics corps Jeneral Majoro Marcelin Asuumani Issa yavuze ko Usibye urwego rw’ubuhinzi, Mabana yuzuyemo ibindi bikorwa .
Yagize Ati: “Mu byukuri turi mu nzira nziza yo kwigenga.ndetse tukaba indashyikirwa. usibye ibikorwa by’ubuhinzi, aka gace kabarizwamo ibikorwa byinshi bitandukanye.
Aka gace kandi kabarizwamo ubworozi butandukanye nk’inkoko , amafi n’ibindi.
Uwineza Adeline