Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba umaze igihe wohereje ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko zigashinjwa kudakora ibyo Congo yari ibitezeho, gusa Minisitiri mushya w’ingabo muri iki gihugu yahamagaje aba Minisitiri b’ingabo mu bihugu bigize EAC ngo baganire.
Iyi nama idasanzwe yatumijwe na Jean Pierre Bemba Minisitiri w’ingabo n’abahoze ari abasirikare muri DRC, akaba yifuza ko yazabera mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ,ahasanzwe hari icyicaro cya EAC muri iki gihugu.
Ibi uyu mu Minisitiri yabisabye kuri uyu wa 1 Mata 2023 ubwo yari mu nama y’umutekano i Bujumbura, yakurikiye iyahuje abagaba bakuru b’ingabo n’abakuriye ubutasi yabaye kuwa 24 n’iya 25 Werurwe.
Nk’uko byasobanuwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC mu nama y’abaminisitiri yabaye kuri uyu wa 7 Mata, iyi nama y’abaminisitiri b’ingabo za EAC izaba igamije gusuzuma ikibazo cy’umutekano muri RDC, gukuraho urujijo rukomeye ruri hagati ya raporo z’abakuriye ubutasi muri aka karere no kureba kuri manda y’ingabo z’aka karere.
ku cyicaro cya EAC mu mujyi wa Goma
Nk’uko uyu Muvugizi yakomeje abibwira abagize guverinoma, Minisitiri Bemba aremeza ko azakurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano muke muri RDC, ndetse akoreshe imbaraga zose kugira ngo gikemuke
Abahagarariye ingabo za EAC ntacyo batangaje kuri iki cyifuzo ndetse no kucyatumye iyi nama itumizwa.
Umuhoza Yves