Jean-Pierre Bemba Misitiri w’Ingabo za Repubuka Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kwikoma Leta y’u Rwanda, avuga ko ariyo iri inyuma y’Ibibazo by’ubukungu n’iterambere iki gihugu kiri gucamo.
Ni ibyatangajwe na Min Jean Pierre Bemba, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Tandi Ruth Midise Minisitiri w’Ingabo za Afurkia y’Epho, wageze muri DRC kuwa 3 Nyakanga 2023.
Mu ijambo yavugiye mu Ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye muri Komine ya Gombe i Kinshasa, Jean Pierre Bemba Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo za DRC ,yatunze urutoki u Rwanda, avuga ko arirwo rwatumye ibikorwa by’iterambere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bidindira.
Min Jean Pierre Bemba, yasobanuye ko intambara u Rwanda rwashoje kuri DR Congo rwihishe mu kiswe” M23 ,yatumye ibikorwa by’Ubukungu n’iterambere bidindira muri iki gihugu.
Yakomeje avuga ko hari imishinga myinshi y’iterambere n’Ubukungu ,yateguwe na Guverinoma kuva Perezida Thsisekedi yajya ku butegetsi ndetse ko yagombaga gushyirwa mu bikorwa , nyamara ngo nti byashobotse ndetse ikomeje kudindira ,bitewe n’iyi ntambara avuga ko u Rwanda rwatangije mu Burasirasuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati:’’Intambara u Rwanda rwadushojeho mu Burasirazuba yatumye imishinga myinshi y’iterambere n’Ubukungu yari yarateguwe na Guverinoma ikomeza kudindira.”
Yaciye amarenga ko hari ubufasha bwa Afurika y’Epfo
Jean Pierre Bemba, yatangaje aya magambo mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Ingabo za Afurika y’Epfo ,aho yasabye iki gihugu, gukorana na minisiteri y’Ingabo muri DRC, kugirango bategure ndetse banashyire mu bikorwa gahunda igamije gushyira ku iherezo, intambara ikomeje kuyogoza Uburasirazuba bwa DRC ndetse ko u Rwanda rugomba kubiryozwa.
Jean Pierre Bemba, avuga ko “Afurika y’Epfo, ari umufatanyabikorwa wa DRC ukomeye ndetse ko iki gihugu, kiteguye gukorana no gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gushyira ku iherezo ikibazo cy’Umutekano mucye ,gikomeje kuba ingorabahizi mu burasirazuba ,avugako uterwa n’u Rwanda.”
Yashimiye Perezida Felix Tshisekedi na Mugenzi we Cyril Ramaphosa, kuba bari gukorana bya hafi ,mu rwego rwo gushakira hamwe uko barangiza mu buryo bwa burundu, ikibazo cy’Umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DR Congo.
Jean Pierere Mbemba kandi, yavuze ko Minisiteri y’Ingabo za FARDC n’iya Afurik y’Epfo , bari gukorananira hafi mu rwego rwo kongerere Ubumenyenyi n’ubushobozi Ingabo za Leta ya Congo, hagamijwe guhashya umwanzi wateye DRC aturutse mu Burasirazuba.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com