Mu muhango wo kwakira indahiro zabo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yasabye abacamanza bashya ba gsirikare kurangwa n’ikinyabupfura, no kugendera ku mahame aranga umuco n’ubusugire bw’igihugu cyacu.
Uyu muhango wabereye mo irahije ry’abashinjacyaha bane ba gisirikare bose bakaba basabwe gushyira hamwe, gukunda igihugu ndetse no kuba isoko y’ubutabera mu gihugu
Abashinjacyaha ba gisirikare barahiye ni Lt Col. Jean Bosco Kamirindi, Lt Col. Jean Paul Mubirigi Rwamfizi, Capt Gaspard Ndayambaje, Capt Jacques Kwizera, bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 13 Nyakanga 2023.
Mu muhango wo kubarahiza unabinjiza mu kazi kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko izi nshingano zikomeye bahawe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu zibasaba kugira ikinyabupfura cyisumbuye ku cy’abandi basirikare.
Yahamije ko mu Ngabo z’u Rwanda ikinyabupfura bagihorana ndetse buzuza neza inshingano zabo, haba imbere mu gihugu no mu butumwa mpuzamahanga Ingabo z’u Rwanda zijyamo.
Ati “Bimwe mu by’ingenzi musabwa, mugomba guhozaho ijisho ryanyu, twese tuzi ko ingabo z’igihugu cyacu zirangwa no gukora inshingano zazo neza, namwe rero muri iryo tsinda ry’abashinjacyaha turabasaba ko byazakomeza kuba inshingano zanyu uko bikwiye.”
“Kuzuza neza inshingano zanyu neza bizabafasha kwimakaza umuco w’ikinyabupfura, bigakwira hose mu bushinjacyaha no mu gisirikare kandi nk’uko tubizi iyo ndangagagaciro idakenewe kuko uri umushinjacayaha ahubwo buri musirikare wese arayigira ahubwo dusaba n’abandi Banyarwanda bose ko bayigira.”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabasabye kwirinda ruswa aho iva ikagera no gukorana n’inzego zose z’umutekano n’izindi nzego z’ubutabera nk’ubushinjacyaha kugira ngo barusheho gukumira ibyaha bihungabanya ubusugire bw’igihugu.
Ati “Buri munyarwanda wese tumusaba kwirinda ruswa, byagera ku musirikare tukabimusaba kurenzaho, byagera ku mushinjacyaha tukabimusaba kurenzaho kandi birenze urugero kuko uba ugiye mu rwego rw’ubutabera ariko turabizeye ko ntayo muzafata kuko n’ubundi ntayo musanzwe mufata.”
“Guverinoma y’u Rwanda irabasaba gushyira ingufu mu kwihutisha amadosiye muzaba mukoraho arimo cyane cyane arebana n’ubusugire bw’igihugu, amadosiye ntatinde mu nzira agakorwa vuba, agakorerwa igihe.”
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabasabye gukora neza kugira ngo inzego z’umutekano zikomeze zizerwe n’abaturage, kandi birinda imikorere mibi yakwangiza isura y’ingabo z’igihugu n’ubutabera bw’u Rwanda muri rusange.
Lt Col Jean Bosco Kamirindi yavuze ko inshingano bagiye gutangira zuzuzanya n’inzego bakoragamo kandi biteguye gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse.
Ati “Igisirikare cyacu murabizi gisanzwe gifite umwihariko ushingiye ku myirwarire yacu ubwacu, ikindi ni ukubahiriza amategeko.”
“Amategeko arahari afite ibyo ateganya natwe ni yo aturanga, ni yo atuyobora mu byo dukora, iyo ndangagaciro ishingiye ku myitwarire myiza twatojwe na mbere hose nibwira ko yungikanyije n’amategeko bijyana kandi bikuzuzanya bigatuma dukora umurimo unoze kandi ku gihe.”
Uyu muhango kandi witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo Lt Gen Mubarakh Muganga n’abandi bayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda RDF.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com