Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Michel Sama Lukonde, yatangaje abagize Guverinoma bazamufasha gushyira mu bikorwa intego Leta ya Perezida Félix Tshisekedi yiyemeje kugeza ku baturage.
Ni Leta yiganjemo amaraso mashya, kuko 80% by’abayigize ari bashya muri Guverinoma, ndetse ikaba yagaragayemo ubwiyongere bw’abagore bageze kuri 27%, mu gihe impuzandengo y’imyaka y’abayigize ari 47 gusa.
Intego zayo za mbere ni ukwita ku kibazo cy’umutekano umaze imyaka irenga 50 ari ingorabahizi muri icyo gihugu, cyane cyane mu bice by’Iburasirazuba.
Guteza imbere uburezi, ubuzima, ubutabera, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi, itegurwa n’ishyigikirwa ry’amatora, ibikorwa remezo ndetse n’ikoranabuhanga ni bimwe mu bikorwa by’ibanze iyi Leta izitaho.
Iyi Guverinoma irimo ba Minisitiri b’Intebe bungirije bane, barimo Ushinzwe Umutekano, kwegereza ubuyobozi abaturage ndetse na gasutamo, akaba ari Asseko Okito. Hari kandi Bazaiba Masudi, ushinzwe Ibidukikije no kwita ku bikorwa by’iterambere rirambye.
Harimo kandi Apala Christophe ushinzwe Ububanyi n’Abahanga ndetse na Lihau Ebua Jean Pierre, ushinzwe kuvugurura Ubutegetsi no guteza imbere udushya mu nzego za Leta.
Iyi Leta izaba igizwe na ba minisitiri 32, barimo Kabanda Rukemba Gilbert uzayobora Minisiteri y’Ingabo n’Abahoze mu Ngabo. Mwaba Kazadi Tony azayobora Minisiteri y’Uburezi, Bungani Mbanda Jean-Jacques akazayobora Minisitiri y’Ubuzima ndetse na Kazadi Kadima Nocolas uzayobora Minisiteri y’Imari.
Hazaba harimo kandi ba Minisitiri bungirije 11 ndetse n’Abanyamabanga ba Leta icyenda.
Leta ya Congo yaherukaga Guverinoma ku wa 15 Gashyantare 2021, Leta nshya ikaba yiteguye kurahira mu minsi iri imbere.