Minisitiri w’intebe wa Haiti, Henry Ariel yemeye kwegura nyuma y’uko udutsiko tw’abarwanya Guverinoma yari ayoboye twamuhigishaga uruhindu.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwegura, yasabye abanya – Haiti kwirinda ibyateza imvururu mu gihugu.
Henry avuye mu ruzinduko muri Amerika na Kenya yahisemo guca muri Puerto Rico ntiyinjira mu gihugu cye nyuma y’uko amatsinda y’inyeshyamba bise udutsiko tw’amabandi twari twateguye umugambi wo kumuhitana nk’uko uwari umukuru w’Igihugu yishwe.
Mu butumwa bwa Henry yifashishije amashusho yatangaje ko yeguye yanasabye abatuye Haiti kwirinda icyateza imvururu muri icyo gihugu.
Yagize ati: “Leta nkuriye irahita yegura ako kanya,ndashaka gushimira abaturage ba Haiti ku mahirwe bampaye. Ndasaba abanya-Haiti bose ituze no gukora ibishoboka byose ngo amahoro agaruke vuba bishoboka.”
Henry yayoboraga Guverinoma y’inzibacyuho ya Haiti kuva muri Nyakanga 2021 ubwo uwari Perezida Jovenel Moïse yicwaga. Uyu mugabo yagiye asubika amatora inshuro nyinshi amatora avuga ko hakenewe kubungabunga amahoro n’umutekano mbere gutegura amatora.
Imitwe yitwaje intwaro yagabye ibitero mu murwa mukuru Port-au-Prince, iyi mitwe iherutse gutangaza ko Henry asabwe kwegura kugira ngo batamwica.
Mu gihe Henry yari yagiye muri Kenya agasinya amasezerano yo kohereza abapolisi muri Haiti, ubugizi bwa nabi bwariyongereye ayo matsinda atera kandi atwika za ‘stations’ za polisi anafungura za gereza zitandukanye muri Haiti.
Henry ntiyabashije gusubira muri Haiti nyuma y’uko Inyeshyamba zagabye ibitero bikomeye mu bice birimo ikibuga cy’indege.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com