Amber Rudd Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’Ubwongereza wacyuye igihe yavuze ko gahunda yo kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro ari “ubugome” kandi ko “idashoboka mu gushyirwa mu bikorwa”.
Yakomeje abwiye igitangazamakuru GB News cyo mu Bwongereza ko “bidasanzwe” kuba Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu uriho muri iki gihe yaravuze ko “inzozi” ze ari ukubona indege ihagurutse ijyanye mu Rwanda abasaba ubuhungiro.
Yasobanuye ko abaminisitiri ahubwo bakwiye kwibanda ku kuvugurura umubano n’Ubufaransa mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abambuka umuhora wa La Manche.
Uyu mu Minisitiri Rudd yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu mwaka wa 2018, bijyanye n’amahano yiswe ’Windrush scandal’, ubwo bamwe mu basaba ubuhungiro bafungwaga mu buryo bunyuranyije amategeko ndetse bamwe bakirukanwa mu Bwongereza.
Gahunda y’ubuhungiro yatangijwe mu kwezi kwa kane uyu mwaka, ikaba igamije kukohereza bamwe mu basaba ubuhungiro bageze mu Bwongereza bambutse umuhora w’Abongeraza
Ubusabwe bwabo bw’ubuhungiro bukigirwa mu Rwanda ariko ntibasubizwe mu Bwongereza.
Bijyanye n’iyi gahunda, igamije guca intege abantu bambuka bakoresheje inzira zitarimo umutekano, abimukira “binjira ku bushake mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko bavuye mu gihugu gitekanye bakwiye guhita basubizwa mu gihugu bavukamo cyangwa bakimurirwa mu Rwanda”.
Urugendo rwa mbere rw’indege yari yitezwe kujyana mu Rwanda itsinda rya mbere ryabo rwaburijwemo mu kwezi kwa gatandatu habura iminota ngo indege ihaguruke, bitegetswe n’urukiko.
Rudd yabwiye GB News ko “atemera” iyi gahunda.
Yagize ati: “Mbere na mbere ntekereza ko ari gahunda y’ubugome, tutari dukwiye kuba twaranashyizeho. Ariko ni na gahunda, ibyo tubishyize ku ruhande, idashoboka mu gushyirwa mu bikorwa. Sinibwiraga ko izigera ibaho”.
Yavuze ko “Umubare ukomeje kwiyongera w’abantu bashyira ubuzima bwabo mu kaga” kugira ngo bagere mu Bwongereza ari “ikibazo duhuriyeho n’Abafaransa”.
Uwineza Adeline