Nyuma y’uko urukiko rukuru rw’Ubwongereza ruhagaritse gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda,iki gihugu cyohereje Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Cleverly, kugira ngo barebe uko banagura amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Ibi kandi bibaye mu gihe kuwa 15 Ugushyingo 2023, ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwafashe icyemezo cyo guhagarika ibyo kohereza mu Rwanda abimukira, ruvuga ko bitemewe n’amategeko.
Havuzwe ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye bityo kidakwiriye kwakira abo bimukira n’abasaba ubuhungiro ibyo Guverinoma y’u Rwanda yamaganiye kure.
Guverinoma y’u Bwongereza ntiyaciwe intege n’icyo cyemezo, yemeza ko ikomeje kureba uko yasigasira ubwo bufatanye kugira ngo haboneke umuti urambye w’abinjira muri icyo gihugu mu nzira zinyuranije n’amategeko.
Ikinyamakuru the standard kivuga ko i Kigali ,James Clevery azahura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda,Dr Vincent Biruta, bombi bakazasinyana amasezerano no kuganira kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, n’uko bazafatwa ndetse no kurushaho kunoza ubufatanye mu by’ubukungu.
Mu rugendo rwe i Kigali kandi azasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruri ku Gisozi ndetse n’abakozi b’Ambasade y’Ubwongereza.
James Clevery yatangaje ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi ari ingenzi gukorana na rwo.
Yagize Ati “Turabihamya ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi turakorana na rwo mu guhagarika amato y’abimukira yinjira mu bwongereza binyuranyije n’amategeko no kurengera ubuzima bwabo.”
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak yemeje ko Ubutegetsi bw’Ubwongereza bwiteguye kongerera u Rwanda miliyoni 15 z’Amapawundi, ni ukuvuga asaga miliyari 23 y’u Rwanda.
Ubwongereza buvuga ko ari mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’abimukira binjira muri kiriya gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uyu mu Minisitiri ari mu Rwanda mu gihe n’ubwo Urukiko rwahagaritse iki gikorwa, u Rwanda rwo rwemeje ko nta Kibazo na kimwe rufite cyo kwakira abimukira kuko bamaze kwitegura.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com