Musabyimana Jean Claude ministre w’ubutegetsi bw’igihugu, yasabye abayobozi anabashishikariza kwamaganira kure icyatuma ubumwe bw’abanyarwanda bwasubira inyuma nko mu mateka yashize, nk’uko biherutse kugaragara mu Ntara y’Amajyaruguru ubwo himikwaga umutware w’Abakono.
Ibi byabereye mu Karere ka Burera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba ubwo yasozaga ku mugaragaro itorero ryari rimaze iminsi itatu ryahuriyemo abayobozi b’uturere, abajyanama baheruka gutorwa, abanyamabanga nshingwabikorwa na komite z’umutekano baturutse mu Turere icyenda twahawe abayobozi bashya.
Ni itorero ryari rigamije kubongerera ubushobozi mu mikorere n’imikoranire mu nzego bazakorana bagamije guteza imbere abaturage.
Ministre w’ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, yibukije aba bayobozi gukumira icyashaka gusenya ubumwe bw’abanyarwanda kuko ari ndakorwaho, anabibutsa ko zimwe mu ngaruka zaturutse ku kudasigasira ubu bumwe arizo zatumye habaho amatora yo gusimbuza abayobozi batatiriye icyo gihango bagakura mu mirimo.
Bamwe muri aba bayobozi bari muri aya mahugurwa bavuga ko bungukiyemo byinshi ku bijyanye n’imikorere ndetse n’imikoranire, banasaba abaturage gushyira hamwe bagamije kwikura mu bukene bakajyana n’icyerecyezo cy’Igihugu nk’uko UMUSEKE ubitangaza.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Solina ni umwe muri bo yagize ati : ”Aya mahugurwa twahawe nk’abayobozi bashya twatowe, twamenye imikorere n’imikoranire y’inzego z’ibanze, tumenya ibyo tugomba gushyira imbere n’ibyo tugomba kwirinda birimo gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda n’ibindi, ubu icyo dusaba abaturage ni ukubijyanamo dufatanya kwiteza imbere nabo babigizemo uruhare, natwe tuzabafasha kubigeraho binyuze muri gahunda bagenerwa”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper nawe ati : ”Bimwe mu byagarutsweho muri aya mahugurwa bijyanye n’inshingano zacu twayungukiyemo byinshi tugomba gukora umuturage ari ku isonga, tuzabegera umunsi ku wundi, ikizashaka gusenya ubumwe bw’abanyarwanda tuzagisenya mbere, twigisha abaturage ingaruka zabyo babireke”.
Aya mahugurwa yatangiye ku itariki 18 Ukuboza 2023 asozwa kuwa 20 Ukuboza muri uyu mwaka, aho yitabiriwe n’abagera kuri 48, bakaba barahawe ubumenyi ku bijyanyen’imiyoborere mu nzego z’ibanze, umurongo w’imiyoborere igihugu cyifuza, imikorere n’imikoranire y’inzego z’ibanze n’ibindi.
UMUTESI Jessica
Rwandatribune.com