Umunyemari Mironko Francois wari umaze amezi atatu afungiwe muri gereza ya Magerarere yafunguwe.
Uyu munyemari Mironko François yahamijwe icyaha cyo gutuka urukiko gikorewe mu iburanisha, yamaze kurekurwa, nyuma y’amezi atatu afungiwe i Mageragere.
Ubuyobozi bwa RCS butangaza ko uyu mugabo yamaze gusohoka muri gereza, nyuma yo kurangiza igihano yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga,
Urukiko rw’ikirenga rwamukatiye igifungo cy’imyaka ibiri ariko umwaka umwe n’amezi icyenda birasubikwa, afungwa amezi atatu muri Gereza kuva ku wa 22 Gashyantare 2023.
Mironko nyiri uruganda Mironko Plastic Industries, yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga iki gihano ubwo yari yitabiriye iburanisha mu rubanza rusanzwe rw’ubucuruzi rwaburanishwaga n’Urukiko rw’Ikirenga, nyuma yo kugaragarwaho n’imyitwarire idahwitse.
Urukiko rw’Ikirenga rwanashingiye ngo ku ibaruwa yigeze kurwandikira irimo amagambo arutesha agaciro, no kuba yaranze gushyira mu bikorwa icyemezo urukiko rwafashe gishyiraho inzobere mu rubanza rwe, rugasanga iyo myitwarire igize icyaha cyo gutuka urukiko gikorewe mu iburanisha ari imyitwaririre mibi.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, SP Rafiki Daniel yemeje ko uyu mugabo yamaze gufungurwa.
Uyu mugabo asoje iki gifungo aho yashinjwe gutuka urukiko, nyuma y’uko yari amaze igihe gito nanone afunguwe, aho yari yarafunzwe azira ngo ko yibye umuriro w’amashanyarazi.
Uwineza Adeline
Aho kunuha unudari wubutwari bamuhaye uwuburoko.Genda rwanda waragiwe.Ariko nashine Imana ubwo batamukurikije Mzee Rwugara.Abantu barya akaribwa n’ akataribwa ntacyo batakora.gipfa kuba bo kitabakoraho gusa!Ariko ntimwihebe ibi bizagira iherezo!