Mu birori byo gutora Nyampinga w’u Burundi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Gicurasi 2022 bikabera i Bujumbura mu murwa mukuru w’igihugu CY’U Burundi. uwegukanye ikamba rya Nyampinga 2022 yabaye Ngaruko Kelly wahize bagenzi be 57 bahataniraga uyu mwanya.
Muri ibi birori Miss Ngaruko yagaragiwe na Sezerano Arlène Antoine wabaye Igisonga cya Mbere, wakurikiwe na Ishimwe Aimée Gloire mu gihe Ndahiro Mégane yahawe ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha
Ayamarushanwa ya Miss Burundi uyu mwaka yari yitabiriwe n’abakobwa 57, uretse ko abageze mu cyiciro cya nyuma bari 12. Gusa ku munsi wo gutanga ikamba, hagaragaye abakobwa 11 kuko hari umwe wari urwaye.
Nyampinga yahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Ractis, mu gihe cy’umwaka azahabwa amafaranga y’Amarundi 3.200.000 [agera ku miliyoni 1,7 Frw].Azarihirwa kandi amashuri mu gihe cy’umwaka umwe.
Igisonga cya mbere cyagenewe miliyoni 2 z’Amarundi [asaga miliyoni 1 Frw] hamwe no kurihirwa amashuri mu mwaka umwe.
Igisonga cya kabiri cyegukanye miliyoni 1,5 y’Amarundi [asaga ibihumbi 700 Frw] no kurihirwa amashuri mu gihe cy’umwaka, naho Nyampinga ukunzwe agenerwa miliyoni 1 y’Amarundi [asaga ibihumbi 500 Frw] no kurihirwa amashuri.
Hari n’igihembo cya miliyoni 10 y’Amarundi [arenga miliyoni 5 Frw] yatanzwe na Angeline Ndayishimiye, umugore wa Perezida Evariste Ndayishimiye.
Aya mafaranga yatanzwe n’umufasha w’umukuru w’igihugu azagabanywa Miss Burundi na batatu bamukurikiye, bayifashishe bashyira mu bikorwa imishinga yabo.
Umuhoza Yves