Mu maso y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, kuba imisanzu ya Mituweli itabasha kuvuza abanyamuryango hakitabazwa aya RAMA, bitera impungenge ku mirambire(sustainability) yayo. Gusa hari itegeko rishya rizatuma umutungo wayo wiyongera, ariko ntibizaziba icyuho cyose.
Haba mbere ya 2014 iyi gahunda igicungwa n’uturere ku bufatanye na Minisante, haba na nyuma imaze kwegurirwa RSSB tariki ya 1 Nyakanga 2015; nta na rimwe imisanzu itangwa yari yakora ibikenewe byose.
Nk’uko bigaragara muri raporo y’uru rwego ya 2018-2019, yashyizwe ahagaragara muri Mata 2019; kuva Mituweli yajyaho, nta mwaka n’umwe yari yabasha kwihaza ngo ivuze abanyamuryango bayo.
Politiki yayo kuva muri Mata 2010 ivuga ko ishingiye ku misanzu itangwa mu bwisungane hashingiwe ku bushobozi bw’abanyamuryango, kandi ikanakenera inkunga zivuye muri Leta no mu bafatanyabikorwa bayo.
Niyo mpamvu hari abantu Leta yishyurira ibihumbi bibiri (abo mu cyiciro cya mbere), abiyishyurira bitatu (icya kabiri n’icya gatatu), ndetse n’abishyura 7000 bari mu cya kane.
Buri mwaka niko hashakishwa andi mafaranga iruhande, yo kunganira imisanzu kugirango abanyamuryango bavuzwe.
Mbere gato yuko ijyanwa muri RSSB, yari ifite igihombo cya miliyari hafi 10 mu mwaka warangiye muri Kamena 2013, na miliyari zirenga gati 11 muri 2014.
Iki gihombo cyarakomeje na nyuma y’uko igiye muri RSSB, ku buryo igihombo gikomatanyije cya 2016 na 2017 kirenga miliyari 25.
Ni ukuvuga ko umusanzu utangwa utabasha kuvuza abanyamuryango no gukora indi mirimo ijyanye na MUSA (guhemba abakozi, ibikoresho, ingendo).
Mituweli ikoresha ku ya RAMA
Umugenzuzi agaragaza ko iyo amafaranga y’imisanzu ya Mituweli ashize, RSSB isaba uburenganzira muri Minisiteri y’imari, bwo gukoresha ku ya RAMA(ubwishingizi bw’indwara ku bakozi).
Muri uyu mwaka, raporo ivuga ko hakoreshejwe miliyari 33 zikuwe kuri RAMA ngo harangizwe inshingano za MUSA.
Igitangaje rero ngo ni uko aya mafaranga azishyurwa na MINECOFIN mu gihe cy’imyaka itatu. Ibi rero umugenzuzi abifata nk’aho MUSA nta ntege zo kurama ifite, igihe cyose ikoresha amafaranga ya RAMA kugira ngo ivuze abanyamuryango bayo inahembe abakozi n’ibindi bikenewe.
Bitera kandi impungenege umugenzuzi. Kuko asanga iri gurizanya ryatuma RAMA ituzuza inshingano zayo, mu gihe amafaranga yayo yajyanywe mu bindi.
Ibitujuje ubuziranenge, ibiryabarezi, amakosa yo mu muhanda
Iteka rya Minisitiri w’intebe ryo muri Nyakanga uyu mwaka, rigena inkunga y’ubwisungane mu kwivuza itangwa na Leta, ituruka mu bigo bitanga ubwishingizi mu kwivuza ndetse n’ituruka mu bigo by’itumanaho.
Ingingo ya 2 y’iri teka n° 078/03 ryo ku wa 25/07/2019, ivuga ko amafaranga yose (100%) acibwa abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge azajya ashyirwa muri Mituweli.
Andi ni 50% by’amafaranga yishyurwa mu kugenzura imiterere y’ibinyabiziga(controle technique).
Harimo kandi 10% by’amafaranga yose acibwa kuri serivisi zihabwa amasosiyete y’ubucuruzi akora ibikorwa by’imikino y’amahirwe(ibiryabarezi na betting); ndetse na 10% by’amafaranga acibwa abatwara ibinyabiziga bakoze amakosa mu muhanda.
Ingingo ya 3 ivuga ko Inkunga ituruka muri buri kigo gitanga ubwishingizi bw’indwara gikorera mu Rwanda ni atanu ku ijana (5%) y’imisanzu yose yinjijwe mu mwaka.
Naho ingingo ya 4, isaba Buri sosiyete y’ubucuruzi bw’itumanaho(MTN, AIRTEL, …) kwishyura inkunga mu bwisungane mu kwivuza ku buryo bukurikira:
1° umwaka wa mbere n’uwa kabiri uhereye igihe iri teka ritangarijweho, ni amafaranga abiri n’igice ku ijana (2.5%) y’agaciro k’ibyacurujwe byose ku mwaka
2° guhera ku mwaka wa gatatu (3) iri teka ritangajwe, amafaranga azaba atatu ku ijana (3%) y’agaciro k’ibyacurujwe byose ku mwaka
Umuyobozi wa RSSB, Tusabe Richard avuga ko inkunga zigenwa n’iri tegeko zizaziba icyuho, ariko ko ibibazo bitazakemukira rimwe, ngo hashobora kuzajya havamo nka miliyari icumi, mu gihe haba habura miliyari makumyabiri.
Amafaranga azajya akusanywa na Minisiteri y’Imari, iy’Ubucuruzi n’iy’Ubuzima n’izindi nzego nka Polisi, RURA, RBS n’ibindi, abone kugezwa kuri RSSB.
Naho mu bindi bibazo umugenzuzi mukuru yabonye mu micungire ya Mituweli, harimo amadeni y’ibitaro n’amavuriro, imisanzu inyuzwa muri za SACCO igatinda kugezwa iyo agomba kujya, ndetse n’anyuzwa muri Irembo na Mobi-cash atabasha kugezwa aho agenewe.
Karegeya Jean Baptiste