*Ati “Dutoze abana bakiri bato umuco w’ubumuntu no kwirinda ikibi icyo ari cyo cyose.”
Mme Jeannette Kagame Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, yasabye abagabo kugira uruhare mu kurwanya ihohotera rikorerwa abana b’abakobwa cyane iryo kubasambanya bikabagiraho ingaruka
Yabivuze atangiza ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohotera rikorwa abana b’abakobwa, bikaba byahuye n”Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa wizihijwe kuri uyu wa Mbere tariki 12 Ukwakira.
Mme Jeannette Kagame yagize ati “Ndasaba uruhare rukomeye rw’abagabo mu kurandura iki kibazo ndabizeye. Ababyeyi n’abarezi twongere kuganire n’abana bacu buri wese abe umurinzi w’abo bato bacu. Tubasobanurire ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.”
Mu ijambo yavugiye mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikaba yatumijwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yiga ku cyakorwa mu gukumira ihohotera rikorerwa abana no kurirwanya, yavuze ko ubushakashatsi bugaragaza ko 20.5% by’abana b’abakobwa basambanya bari munsi y’imyaka 11.
Yavuze ko mu bana bahohoterwa harimo n’abahungu.
Ati “Nk’uko tutahwemye kugira tuti ‘wite ku mwana wese nk’uwawe, ba Malayika murinzi, ba Ijisho ry’umuturanyi amagana abantu bakuru bangiza abana.”
Mme Jeannette Kagame avuga ko iyo urebye ibyakozwe byose kugeza ubu, umuntu akomeza gushaka impamvu muzi itima icyaha cyo guhohotera abana kidacika burundu, ndetse ngo bitera no gutekereza ko umuntu ari mugari koko.
Yagize ati “Iyo urebye usanga duhora dutungurwa n’ibyo umuntu yakoze, rimwe na rimwe ubwenge n’imibanire y’abantu bigatuma tutabitekereza cyangwa tutabyiyumvisha.
Kumva ko umubyeyi, umuvandimwe cyangwa umurezi yakoze icyaha cyo guhohotera umwana, wumva wibaza aho dukwiye kugarira ngo turinde umwana bihagije.”
Yavuze ko mu cyaha cyo guhohotera abana na cyo ubwacyo gifite byinshi cyambaye bituma abantu bagihishira, ‘uwahohotewe agira ipfunwe ryo kugira umuntu atabaza, ababonye icyo cyaha gikorwa bagihishira kenshi kubera uwagikoze, isano babifatnanye cyangwa ububasha afite.’
Ati “Nagira ngo twongere twibaze tuti ‘iki kibazo gikomeje gutya twaba tugana he cyane ko atari ikibazo twisangije twenyine mu Rwanda?
Ese ko amategeko ahari habura iki? Ese ni ubumenyi n’amakuru bidahagije bihabwa umuryango ngo ubashe kwirinda? Birababaje kubona mu bushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko 20.5% by’abana baterwa inda baba bafite munsi y’imyaka 11.
Hari n’abana b’abahungu bahohoterwa, sinzi ko ibi twabibonera inyito, ntibikwiye ni amahano.”
Mme Jeannette Kagame nubwo yasebye uruhare rwa buri wese mu kurwanya ihohotera rikorerwa Abana, na bo yabasabye kwirinda ababashuka bazabatera ingaruka bazahangana na zo ubuzima bwose.
Ati “Ugize ikibazo yihutire gushaka ubufasha ku baturanyi, inzego z’ubuzima, cyangwa iz’ubuyobozi bw’aho atuye.”
Yasabye n’Abanyamategeko kureba niba icyaha kitashyirwa mu byaha bidasaza. Asaba ko habaho Gutegura no gusakaza inyigisho zifasha abana gusobanukirwa ihohotera ribakorerwa.
Ati “Dutoze abana bakiri bato umuco w’ubumuntu no kwirinda ikibi icyo ari cyo cyose.”
Imibare igaragaza ko abangavu n’abana b’abakobwa basambanyijwe bagera ku 10456, mu gihe abantu 10933 bakurikiranyweho kiriya cyaha, bivuze ko hari abasambanyije abana b’abakobwa barenze umwe.
Nk’uko byavugiwe muri iriya nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video Conference abakurikiranywe barimo abagabo basambanyije abana babo, ba Sekuru b’abana na ba Nyirarume n’abakozi bo mu rugo n’abandi bitwa Inshuti z’abana (boyfriends).
Ntirandekura Dorcas