Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 30 Werurwe 2022 nibwo umukinnyi Mohamed sarah w’ikipe y’igihugu ya Misiri yasezeye gukinira ikipe ye y’igihugu.
Ibi yabitangaje nyuma yuko yahushije penaliti ku mukino wabahuzaga na Senegal . Mu mukino ibanza ytahuje amakipe yombi birangira anganyije ku giteranyo cy’igitego 1:1. Ibi byaje gutuma amakipe yombi ytitabaza Penaliti kugirango yishake igo,ba kujya muri Qatar mu moeshyi y’uyu mwaka. Senegal ya Sadio Mane yatsinze penaliti 3:1 ya Misiri. Muri uyu mukino kandi Mohammed Salah yahushije penaliti yari bufashe ikipe ye kugumana icyizere cyo kwerekeza muri Qatar.
Amakuru dukesha ikinyamakuru “The Sun” cyandikirwa mu Bwongereza avuga ko Mohamed Salah yasezeye kubera atafashije ikipe ye y’igihugu kujya mu gikombe cy’Isi. Mu magambo yageneye abakinnyi bakinana yagize Ati ” Ni ibyagaciro gukinana namwe, kandi ntewe ishema no gukinana namwe, Ndikumwe namwe nubwo tutazakomezanya”.
Mohamed Salah Hamed Mahrous Ghaly ni umukinnyi w’imyaka 32 akaba yarakiniye amakipe menshi kumugabane w’Uburayi ubu akaba arimo gukina mu ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza. Mo Salah kandi ari mubakinnyi bakomeye cyane ku Isi nk’umukinnyi w’umuhanga nkuko bivugwa n’abantu benshi kandi akunzwe n’abantu benshi.
Philcollens Habyarimana