Ninjye na Perezida wa LAMUKA nifatanyije na “union sacrée de la Nation”ya Kisekedi ku Bw’inyungu z’Abaturage,Moise Katumbi abwira itangazamakuru
Mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri iki cyumweru,taliki ya 30 Gicurasi 2021 mu mugi wa Lubumbashi ho mu Ntara ya Haut-Katanga Moïse Katumbi Chapwe yongeye gushimangira ko ariwe Muhuzabikorwa w’impuzamashyaka ya LAMUKA maze anongeraho ko Jean Pierre Bemba usanzwe ari Umuyobozi w’Ishyaka MLC ariwe uzamusimbura k’ubuyobozi Bwa LAMUKA ubwo manda ye izaba irangiye.
Ibi yabitangarije abanyamakuru ubwo yabazwaga ikibazo cyo kutumvikana k’ubuyobozi hagati ye na Martin FAYULU uvugako atemera Moise Katumbi nk’umu yobozi w’ihuriro LAMUKA
Yagize ati:” abakongomani ntibakunda gusoma, LAMUKA yari ubufatanye bw’amashyaka mu matora aheruka, ariko buri Shyaka rikaba rifite ubwigenge bwaryo,ndi umuntu wubaha amategeko magingo aya ninjye Muyobozi wa LAMUKA.niba hari abashaka kutabyubaha ngo babyemere ndibwira ko baba bafite ikibazo!
ibyaribyo byose nindangiza manda yanjye uzakurikiraho ni Jean Pierre Bemba, bigomba guhita byikora kandi nta mpaka kuri iyi ngingo,ntampaka zigomba kubaho,ntabwo LAMUKA ari atari Ishyaka rya Politike ahubwo ni ihuriro ry’amashyaka ya politiki.
Gusa Martin Fayulu yakunze gutanga amatangazo hamwe n’ishyaka rye ECIDE avuga ibyo yishakiye ariko ubwo ni uburenganzira bwe bwo kuvuga Icyo ashaka.
Ese mwigeze mwunva mvuga ko ibyo bidakurikije amategeko? Oya n’uko LAMUKA ari urwego rwo kungurana ibitekerezo.
Moise Katumbi Wahoze ari Umuyobozi w’intara ya Katanga yanongeyeho ko ari umunyamuryango wa”union sacrée” Ihuriro ritagatifu ryashizweho na Perezida Felix Tshisekedi anongeraho ko yabikoze ku bw’inyungu z’abaturage ba Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo aho kugendera ku marangamutima y’agatsiko k’abanyapolitiki
Bwana Katumbi yakomeje agira ati:” turi mu bumwe butagatifu kandi mfitemo aba Minisitiri niba ndi muri ubwo bumwe butagatifu ni ku bw’inyungu rusange z’abaturage ba DRCongo”
Twibutse ko Martin Fayulu na Adolph Muzito batemera ko Moïse Katumbi na Jean Pierre Bemba ari abanyamuryango b’ihuriro LAMUKA kuberako bifatanyije na Perezida Tshisekedi mu kiswe “Union Sacré de la nation” cyangwa ihuriro ritagatifu ry’igihugu Nyuma yaho perezida Félix Tshisekedi wari ukuriye ihuriro CACH asenyeye ubufatanye yari afitanye n’ihuriro FCC rya Joseph Kabila .
Martin FAYULU na Adolph Muzito kandi nti bemera ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi kuko bavuga ko yibye amajwi ko Martin FAYULU ariwe wayatsinze.
Nyuma yo kutemera ubufatanye Bwa CASH ya Perezida Tshisekedi na FCC ya Joseph Kabila,Martin FAYULU na Adolphe Muzito ntibashimishijwe n’uko Moise Katumbi na Jean Pierre Bemba bari bahuje ihuriro ariryo LAMUKA bifatanyije n’Ihuriro Ritagatifu ryashizweho na Perezida Tshisekedi kandi batemera ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi,ari naho hakomeje guturuka umwuka wo kutumvikana mw’ihurilo LAMUKA.
Hategekimana Claude