Moïse Katumbi uyoboye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi ngo yaba yamaze gucika intege kubera ifungwa ry’umujyanama we w’imena Salomon Kalonda, ufungiye muri Gereza ya gisirikare ya Ndolo.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko bamwe bahwihwishije ko ukuboko kumwe kwe kumwe gufungiye muri Gereza ya Ndolo
Uyu mujyanama wa Moise Katumbi yagaragaye kuwa 25 Gicurasi ndetse uyu Salomon Kalonda ahita atabwa muri yombi.
Icyakora mu buhamya bwa Benshi ngo iyi mbunda ishinjwa umujyanama wa Moïse Katumbi yo mu bwoko bwa yari yarahawe umupolisi wamurindaga, kuburyo buzwi.
Nk’uko uwahoze ayobora guverinoma ya congo abitangaza ngo iyi ntwaro ishingiye ku ifatwa rya Bwana Kalonda ni iy’umupolisi wari ushinzwe kumurinda, akemeza ko bitakabaye impamvu yo kumuta muri yombi.
Hari abahuza iri fungwa ry’uyu munyapolitiki n’impamvu za Ppolitiki ndetse ngo bikaba ari uburyo bwo guca integer abatavuga rumwe na Perezida Tshisekedi muri ibi bihe byo kwitegura amatora.