Umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Felix Antoine Tshisekedi yabwiye Minisitiri w’ingabo wa Repubulika iharanira demokarasi ya congo Jean Pierre Bemba ko adakwiye kumva ko buri wese afite umwuka mubi wo gufata intwaro.
Aya magambo umunyapolitike Moise Katumbi akaba yayatangaje ku rukuta rwe rwa twitter mu gihe yasubizaga uyu Minisitiri udahwema kumuvuga nabi atangaza ibinyoma kuri we.
Yagize ati: “Nongeye kandi, nakurikiranye ibinyoma no gusebanya kw’uwahoze ari imfungwa ya ICC, ibyo yatangaje kuri RADIO TOP CONGO. Muvandimwe, ntabwo mfite ADN y’abanyabyaha muri njye, ntukumve ko buri wese afite uyu mwuka mubi wo gufata intwaro no gukora ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, kuba visi perezida cyangwa minisitiri w’ingabo ariko utagira kirengera , washoboye gusa kugumana ADN y’urwango n’amagambo y’amacakubiri, ndakumenyesha ko ICC igihari.”
Aya magambo Moise Katumbi yayatangaje igihe yasozaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza asubiza Minisitiri w’ingabo wa Congo Jean Pierre Bemba wari watangaje ko afite amakuru yemeza ko Moise Katumbi yarishye amafaranga umushoramari w’umurusiya mu byerekeranye n’ikoranabuhanga ngo azabashe guhindura ibizava mu matora ya perezida warepubulika, agamije kwibira amajwi Moise Katumbi, kugira ngo ibikoresho by’ikoranabuhanga bya CENI bizerekane ko ariwe watsinze amatora.
Si ubwa none Moise Katumbi na Jean Pierre Bemba bahangana mu magambo kuva kwiyamamaza byatangira, kuko Jean Pierre Bemba yari yatangaje ko Moise Katumbi atari umunyekongo ahuko ari umunyazambiya, Moise Katumbi akaza gutangaza ko Jean Piette Bemba umushinja kuba umunyamahanga ariwe mu nyamahanga, ko ari umunyaporitigare.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com