Umuyobozi w’ishyaka Ensemble pour la République yatangaje ko umuyoboke we witwa Salomon ufunzwe yafungurwa, kuko bigaragara ko yafunzwe kubera ko ari mu ishyaka rihanganye na Tshisekedi.
Yabitangaje agira ati: ”Umujyanama wanjye wafunzwe ku buryo budasobanutse, nkanabuzwa kujya ku musura, ndetse mpamya nashidikanya ko afashwe nabi ku buryo bukomeye.”
Salomon Idi Kalonda ufunzwe afungiye muri gereza ya Ndolo i Kinshasa, yafashwe ashinjwa ubugambanyi, ndetse n’ubutazi.
Umukuru w’ishyaka Ensemble pour la République, Moïse Katumbi yatangaje ko ubwo yajyaga kumusura bamumwimye ndetse banga ko hagira undi muntu wamusura.
Moïse Katumbi yatangije iki kiganiro n’abanyamakuru bukeye bwaho yongera kubivugira muri Sainte Thérèse de N’djili i Kinshasa, ariko yongera gusaba umukuru w’igihugu kurekura uyu muyoboke we, agakomeza guhangana k’ubundi buryo.
Salomon Idi Kalonda yatawe muri yombi ku wa 30 Gicurasi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili. Afungiye muri gereza ya gisirikare ya Ndolo i Kinshasa.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com