Biravugwa ko Moise Katumbi umunyapolitiki utavuga rumwe n’Ubutegetsi nuri Congo ndetse akaba n’umwe mu bahanganye na Felix Tshisekedi umaze imyaka itanu ayobora iki gihugu,yarusimbutse ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu ntara ya Congo-Central.
Aya makuru avuga ko ubwo Moise Katumbi yari mu gikorwa cyo kwiyayamamaza mu gace ka Moanda muri iyi ntara ya Congo-Central , abantu bataramenyekana bateje akavuyo mu mbaga y’abaturage bari bitabiriye uwo Muhango .
Aba bantu batangiye gutera amabuye bituma abapolisi bari bari aho ,batangira kurasa mu kirere,bikurura imvururu ndetse benshi mu bari bitabiriye icyo gikorwa , barakomereka harimo n’umwe mu bari bashinzwe kurinda umutekano wa Moise Katumbi.
Amakuru twamenye neza ni uko umwe mu batangabuhamya bari bitabiriye uwo muhango, yavuze ko ubwo abapolisi bari batangiye kurasa mu kirere ,harimo umwe wagerageje kurasa aho Moise Katumbi yari ahagaze ariko ntiyabasha kumuhamya bitewe n’akavuyo k’abantu benshi .
Herve Diakiese Umuvugizi w’Ishyaka Ensemble pour la Republique rya Moise Katumbi, yatangaje ko abarimo batera ayo mabuye cyo kimwe n’abapolisi barimo barasa mu kirere, bari bagamije kuburizamo igikorwa cya Moise Katumbi cyo kwiyayamamaza muri aka gace ka Moanda, ndetse ko ari gahunda yari yateguwe neza n’Ubutegetsi bwo muri Congo mu rwego rwo kubangamira Moise Katumbi.
Ati:”Ibyabereye I Moaba birimo guterana amabuye no kurasa bikozwe na Polisi, byari bigamije kubangamira igikorwa cya Moise Katumbi cyo kwiyamamaza. Ibi ni amakosa akomeye arimo gukorwa n’Ubutegetsi muri Congo ariko ntabwo babashije kugera ku mugambi wabo.”
Ikinyamakuru Africa News Kibinyujije ku rubuga rwa X, cyanditse ko Ubuyobozi w’Umujyi wa Boma bwahise butanga amabwiriza agamije kubangamira Moise Katumbi mu gukomeza ibikorwa byo kwiyamamaza muri ako gace.
Iki kinyamakuru cyagize kiti:” mu ijoro ribanziriza umunsi Moise Katumbi yagombaga kwiyamamarizaho ,hanyanyagijwe insakazamajwi nyinshi muri uwo mujyi kugirango bateze kidobya mu gikorwa cya Moize Katumbi cyo kwiyamamaza cyari gitegerejwe n’imbaga. Ikindi n’uko hahise hategurwa umukino utunguranye mujri Stade Moise Katumbi yagombaga gukoreramo mitingi, bituma ayikorera mu mihanda imbere y’abaturage bari bategerezanyije amatsiko kumva imigabo n’imigambi ye.’
Roger Konde, Umunyabanga w’Ishyaka rya Katumbi mu mujyi wa Boma, yanenze cyane icyo gikorwa, avuga ko cyari cyateguwe neza n’umwanzi w’igihugu cya Congo,ushaka kwangiza isura ya Moise Katumbi, uwo mwanzi ariko ngo nta wundi ni perezida Tshisekdi n’Abamushigiokiye.
Kuva Moise Katumbi yatangira ibikorwa byo kwiyamamaza, abo mu ishyaka UPDC rya Perezida Tshisekedi n’abandi bamushyigikiye , ntibahwema gusesereza Moise Katumbi bavuga ko atari Umunye congo wuzuye ndetse ko ari umukandida washizweho n’amahanga .
Ni muri urwo rwego abashyigikiye Perezida Tshisekedi, bakomeje gukora icengezamatwara mu ngeri zitandukjanye z’Abanye congo , babangisha Moise Katumbi ari nako babakangurira kutamushyigikira mu bikorwa bye byo kwiyamamaza no kutazagira n’umwe umutora , ibi kandi bigaherekezwa n’ibikorwa by’urugomo bigamije ku mwibasira.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com