Kuva aho Moise katumbi Umuyapolitiki akaba n’umuherwe mui DRC atangarije ko avuye mu bumwe bw’amashaka ashigikiye Perezida Felix Tshisekedi buzwi nka “Unio Sacree”, kuri ubu yatangiye kwibasirwa n’abashigikiye Perezida Felix Tshisekedi bibumbiye muri Ubu bumwe.
Abagize Union Sacree, batangiye gutangaza ko Moise katumbi ari umunyamahanga w’Umuyahudi, bityo ko atujuje ibisabwa kugirango ayobore DRC ndetse ko atari uwo kwizerwa k’uburyo yabasha kurinda ubusugire bw’iki gihugu.
Ibi n’ibyatangajwe na Eric Ngalula Ilunga Umudepite ukomoka mu ntara ya Kasai y’Iburasirazuba akaba n’Umuyoboke w’Ishyaka UPDS rya Perezida Felix Tshisekedi .
Yagize ati:” Twese tuzi neza icyo uriya mugabo aricyo. Abanyekongo barabizi. N’ubwo yavuze ko aziyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu, Abanyekongo ntabwo bazamutora kuko atujuje ibisabwa kandi siwe ukwiye kuyobora DRC no kurinda ubusugire bwayo. Ntakwiriye no kwemererwa kuba umukandida kuko atari Umunyekongo. Ni Umunyamahanga w’Umuyahudi”
Moise Katumbi, aheruka gutangaza ko avuye mu Ihuriro ‘’Union Sacree” rigizwe n’Amashyaka ashigikiye Perezida Felix Tshisekedi, anongera ho ko aziyamamaza ku giti cye mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2023.
Kuva yabitangaza kumugaragaro,abagize Union Sacree ishigikiye Perezida Tshisekedi nti byigeze bibashimisha cyangwa ngo bibagwe neza kuko batangiye kumwibasira bamwita umugambanyi n’indandya muri Politiki.
Ku rundi ruhande, Maise Katumbi aheruka kuvuga ko Perezida Felix Tshisekedi n’agatsiko ke, bagize DRC akarima kabo cyangwa se umutungo wabo bwite, bityo ko n’iba bifuza ikiguzi bamubwira ibiciro akishyura.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com