Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, zihangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje guca ibintu mu bice bya Kivu y’Amajyepfo nka Shabunda.
Muri aka gace gakungahaye ku mutungo kamere, ibikorwa byo gufata ku ngufu, ubujura ndetse n’imirwano hagati y’imitwe yitwaje intwaro, bikomeje kwiyongera, ibituma abaturage bahatuye batagoheka kubera umutekano mucye.
Uwitwa Dorika w’imyaka 18, aherutse kuvuga uburyo yafashwe ku ngufu afite imyaka 16 gusa, ati “Nari nkiri umunyeshuri. Mu nzira njya ku ishuri ndi kumwe na bagenzi banjye, twaciye ku mutwe witwa Raiya Mutomboki. Bamfashe ku ngufu barampohotera, mbere y’uko banyambura ibintu byose nari mfite. Nyuma naje gusanga naratwaye inda”.
Karna Soro, umwe mu bakozi ba MONUSCO bakorera i Bukavu, yavuze ko imiterere y’umutekano muri ako gace iteye impungenge.
Yagize ati “Ibibazo by’umutekano biteye impungenge mu gace ka Shabunda. Ni ahantu imitwe y’inyeshyamba ikunze gucukura amabuye y’agaciro atuma babona uko bakomeza kubona ibyo bakeneye, bakabikoresha barushaho kwijandika mu byaha.
Dufite ahantu harenga 20 twakirira abakorewe ihohoterwa, kandi buri cyumweru twakira abarenze 20 bahohotewe”.
Monusco ivuga ko iri gushyira imbaraga mu bikorwa byo kongera gushyiraho inzego z’ubutegetsi, kuko zari zarakuweho n’imitwe y’inyeshyamba.