Ubuyobozi bw’ubutumwa bwa MONUSCO, bwatangaje ko hari gukorwa iperereza ku barashe ku baturage bari mu bikorwa by’imyigaragambyo, gusa buvuga ko atari ingabo zabo.
Byatangajwe n’Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe ibikorwa by’ubutumwa bwa MONUSCO, Khassim Diagne yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 28 Nyakanga ubwo yari kumwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 25 Nyakanga 2022 ni bwo imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO yafashe indi sura ubwo abaturage bigabizaga ibirindiro byayo bakabyinjiramo ubundi bakamensha abasirikare bayo, bakabasahura.
Khassim Diagne yahakanye ko ingabo za MONUSCO zaba zararashe mu baturage bari muri iyi myigaragambyo yagaragayemo ibikorwa by’urugomo.
Yagize ati “Ndagira ngo mbivugire aha ko kuva iyi myigaragambyo yatangira nari ndi kumwe n’ingabo zacu, abakomanda ba segiteri ndetse na Komana w’ingabo. None ndashaka kubahamiriza ukuri mbihagazeho ko MONUSCO itigeze irasa mu kivunge cy’abigaragambya.”
Yakomeje agira ati “Aka kanya kugira ngo nshyire umucyo hanze, tugiye gutangiza iperereza. Iryo perereza ni ryo rizatuma tumenya ahaturutse amasasu.”
Yemeje ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ko bayishimira kuba yarabyemeye, asezeranya ko rigiye gukorwa mu buryo bwihuse kugira ngo hamenyekane abarashe.
Sosiyete Sivile ku rwego rw’Intara ya Kivu ya Ruguru, yemeje ko abantu bagera kuri 26 basize ubuzima muri iyi myigaragambyo mu mijyi itatu ari yo Goma, Butembo na Beni.
RWANDATRIBUNE.COM