Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo , Félix Tshisekedi yatangaje ko MONUSCO itaje muri iki gihugu ije kubabaza abahatuye,ashimangira ko iri muri Congo mu kubafasha kugarura amahoro muri iki gihugu.
Mu kiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye na Jeune Afrique kuwa 29 Kamena 2021,umunyamakuru yamubajije icyo atekereza ku myigaragambyo yigeze kwaduka mu gihugu cye yamagana ubutumwa bw’umuryango wabibumbye MONUSCO . Aha Perezida Tshisekedi yagize ati”MONUSCO ntabwo yaje iwacu kutubabaza .Kimwe n’abandi bantu nabo bashobora gukora ibibi, gusa ibyo iyo bibaye turicara tukabiganiraho bigashakirwa igisubizo.”
Kuva muri Mata 2021 ,nibwo urubyiruko n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu burasirazuba bwa Congo yakoze imyigaragambyo yamagana MONUSCO bayishinja kurebera ibikorwa by’urugomo n’ubwicanyi bukorwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Perezida Tshisekedi yavuze ko usibye no kubungabunga amahoro, MONUSCO ihawe ikaze muri DR Congo no mu bikorwa byose by’iterambere ry’igihugu.
Ibihugu 15 bigize akanama k’umuryango wabibumbye gashinzwe umutekano gaherutse gusaba uyu muryanyo ko ubu butumwa bwa MONUSCO bwongerwa manda y’umwaka umwe, ni ukuvuga kuva kuwa 1Nyakanga 2021kugera kuwa 1 Nyakanga 2022.