Ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro Muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo( MONUSCO) biyemeje gushyigikira ibiganiro byateguwe n’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba murwego rwo kurangiza ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo.
MONUSCO imaze imyaka iremga 20 muri DRC ikaba yaraje ije kugarura amahoro muri kiriya gihugu nyamara ntabyigeze bigerwaho kuko imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri iki gihugu itahwemye kwica abantu ndetse no gusahura abasigaye.
Nyuma y’uko ibihugu byo mu karere bibonye ko umutekano w’akarere ubura biturutse kunyeshyamba zibarizwa mu burasirazuba bwa Congo, biyemeje guhuza impande zombi zifitanye ibibazo, Yaba Guverinoma ndetse n’imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri icyo gihugu.
Nyuma yo gutsindwa no kunanirwa kurangiza inshingano zabazanye muri DRC nk’uko abanye congo babivuga, abaturage batangiye gukora imyigaragambyo babamagana, bavuga ko batakibakeneye kuko ibyabazanye byabananiye.
Icyakora n’ubwo bimeze gutyo ubu butumwa bukaba bugaragara nk’ ubwatsinzwe , MONUSCO biyemeje gushyigikira ibiganiro by’amahoro biri kubera I Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya ukaba n’umurwa mukuru wa EAC.
Uwineza Adeline
Arega inzira y’ibiganiro niyo ihendutse kandi niyo itanga igisubizo kirambye.Intambara iteza imfu, igateza ubukene kandi aho gukemura ikibazo ikaba ahubwo yacyongera. Ahantu nka hariya huzuye urwngo ntabwo intambara yagira icyo ikemura.