Umuyobozi wa MONUSCO Bintou Keita mu kiganiro yagiranye n’abakozi ba sosciyete civile muri Beni, ho muri kivu y’amajyaruguru bashimangiye ko MONUSCO ikwiriye gushyira imbaraga kuri Burigade ishinzwe ubutabazi kugira ngo babashe guhashya imitwe y’inyeshyamba ya M23 na ADF .
Abayobozi ba Sosiyete Sivile basabye ibi kugira ngo MONUSCO ibafashe kurwanya M23 na ADF k’ubutaka bwabo. bongeyeho kandi ko baramutse batsinze izi nyeshyamba abaturage babo babagarurira icyizere.
Ibi babigarutseho mu nama yateranye kuri uyu wa 2 Werurwe 2023, ubwo imiryango itegamiye kuri leta yo muri Beni yaganiraga n’Abari m’ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye MONUSCO bakabasaba ko bakwihuza n’ingabo za DRC kugira ngo babashe guhashya inyeshyamba za M23 zazengereje igihugu cyabo.
Aba bayobozi ba za Sosiyete Sivile basabye ko iyi Burigade idasanzwe ishinzwe ubutabazi yakwihuza n’ingabo z’igIhugu kubera ko bo bafite ibikoresho bihambaye bagatsinsura izi nyeshyamba burundu. Aba bayobozi kandi bongeyeho ko ikibazo bafite ari M23 na ADF hamwe n’ibihugu bibashyigikiye.
Bongeye ho ko niba izi nyeshyamba zineshejwe burundu k’ubutaka bwa Congo, MONUSCO izahita yongera kubahwa mu gihugu cyabo ndetse kurusha uko byahoze.
Umuhuzabikorwa w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu yagarutse ku kuntu uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 utarusha imbaraga ingabo z’umuryango w’abibumbye, kuri we yumva abafata ibyemezo mu muryango w’abibumbye bakagombye guhindura imikorere
Aba bayobozi basoje basaba rwose ko hakongerwa intwaro n’amasasu ubundi bagafata icyemezo cyo kurasa M23 ndetse na ADF hamwe n’ibihugu bishyigikiye iyi mitwe.
Uwineza Adeline
MONUSCO yasabwe guhindura umuvuno ikarasa M23
Leave a comment
Leave a comment