Mu ntambara imaze igihe ihuje ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’inyeshyamba za FDLR hamwe n’ingabo za ONU (MONUSCO) barwanya inyeshyamba za M23, kugeza ubu izi ngabo za MONUSCO zirahakana ubu bufatanye n’izi nyeshyamba za FDLR mu kurwanya M23.
Nkuko umuvugizi wungirije wa MONUSCO, Ndeye Khady Lo, yatangaje ko ingabo za MONUSCO mu gufatanya n’igisirikare cya Congo zishyira imbere iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga, uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kurengera ubuzima bw’abaturage b’abasivile.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta aherutse kubwira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ko ingabo za ONU zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo zikorana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda ivuga ko ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo hari uburyo zimaze iminsi zifatanyamo n’inyeshyamba za FDLR zikabafasha kurwanya imitwe iba irwana nayo n’uwa M23 urimo.
Umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ati: “hari amakuru agaragaza ko ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo zifatanya na FDLR zikabashyira imbere zikabaha ibitwaro… kugira ngo barwanye iyo mitwe. Ejo ukumva ngo Monusco yafatanije n’ingabo za Congo nazo zifatanije na FDLR , kumugaragaro, ubwo se ikiba gisigaye ni iki?”
Hagati aho, amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo aravuga ko ubu hari agahenge ndetse na bamwe mu baturage bari barahunze batangiye gusubira mu byabo.
Intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri Congo, Bintou Keita, yasuye umujyi wa Goma aho yavugiye ko hakenewe ingufu zikomeye za gisirikare kugirango bishoboke ko umutwe wa M23 uneshwa burundu.
Yves UMUHOZA
RWANDATRIBUNE.COM