Intumwa y’umunyamabanga mukuru wa ONU muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yongeye guhamya ko umubano w’u Rwanda n’iki gihugu wagarutsemo agatotsi ndetse yemeza ko byakuruwe no gutsindwa kw’ingabo za Congo n’inyeshyamba za M23
Iyi ntumwa y’umunyamabanga w’umuryango w’Abibumbye muri Congo madame Bintu Keita yatangaje ibi ubwo bari mu mu Nama y’igihembwe cyanyuma gisoza umwaka wa 2023.
Uyu muyobozi wa MONUSCO yatangaje ko uyu mubano mubi wongeye gukaza umurego nyuma y’uko intambara yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za M23 hamwe n’ingabo za Leta ya Congo kandi izi nyeshyamba zikisubiza ibice byinshi cyane byari mu maboko y’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Ibi byatumye ingabo za Congo zisanzwe zishinja iz’u Rwanda gufasha izi nyeshyamba bityo bakaboneraho gushinja u Rwanda ibirego bitandukanye.
Icyakora uyu muyobozi yasabye ingabo za Congo guhagarika gufatanya n’inyeshyamba za FDLR bamaze igihe bakorana, dore ko nabyo bituma u Rwanda rushinja iki gihugu gushyigikira abarwanya u Rwanda.
Uyu muyobozi aravuga ibi mu gihe izi nyeshyamba zamaze kwigarurira ibice byinshi byo muri Teritwari ya Masisi, ndetse umujyi wa Goma ukaba uri mu byago byo kugwa mu maboko y’izi nyeshyamba.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com