Moussa Faki Mahamat, umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’umuryango wa AU, yanenze bikomeye imyitwarire ya Perezida Félix Tshisekedi, kumyitwarire yagaragaje, mu gukemura ikibazo cya M23.
Uyu muyobozi mukuru wa Komisiyo y’ubumwe bw’Umuryango wa AU (Afrika yunze ubumwe), Moussa Faki Mahamat, yanenze guverinoma ya Republika ya Demokarasi ya Congo, iyobowe na Perezida Félix Tshisekedi, kuba yaranze kwicarana ngo igirane Ikiganiro n’umutwe w’inyeshamba wa M23 kandi we abonako ibiganiro aribyo byakemura ikibazo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique.Muri icyo kiganiro yabijijwe uruhande iyi komisiyo ihagazemo kuri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ishinja Leta y’u Rwanda gufasha M23 mu burasirazuba bwa DRC
Faki yasubije ati ko: “Uburasirazuba bwa RDC bufite ibibazo kuva mu binyejana byinshi birenga bibiri. Hari imitwe yitwaje intwaro myinshi, imitwe y’abagizi ba nabi. U Rwanda ruvuga ko aba-FDLR, abasize bakoze Jenoside basigaye, bibera muri RDC, bamwe bashyizwe mu gisirikare cy’igihugu cya Republika ya Demokarasi ya Congo.”
Kuri RDC, uyu muyobozi yagize ati: “Congo ku ruhande rwayo ivuga ko hari ubufasha butaziguye u Rwanda ruha M23. Ni urugero rw’icyo twita intambara zifashisha izindi mbaraga.”
Faki yavuze ko ikibazo gihari ari uko ubutegetsi bwa DRC bwanze kuganira na M23. Ati: “Kimwe mu bibazo bihari ni uko Leta ya DRC yanze kuganira na M23, iyifata nk’umutwe w’iterabwoba. Gusa iki kibazo kiri gushakirwa igisubizo mu mishyikirano ya Nairobi.”
Yavuze ko amahanga amwe n’amwe n’imiryango mpuzamahanga yamaze kugaragaza uruhande ahagazemo muri iki kibazo, gusa komisiyo ya AU yo ibona uburyo bwatuma igisubizo kiboneka ari ibiganiro.
Abasesenguzi mu bya Politiki bavuga ko n’ubwo Congo yitwaza u Rwanda ko ari cyo kibazo ifite, kinayiteza intambara ihanganyemo na M23, ibi ngo byaba ari amatakira ngoyi kuko ikibazo cy’umutekano muke kimaze imyaka myinshi.
Iki gihugu nti gishobora kwikorera igikorwa remezo na kimwe, haba kwiyubakira umuhanda, ibitaro,amashuri cyangwa se ibindi, nyamara bakitwaza u Rwanda cyangwa se abandi ngo nibo babateza ibibazo.
Uwineza Adeline