Ingabo za Mozambique (FDS) hamwe niz’u Rwanda mu mpera z’iki cyumweru zakijije abantu barenga 100 bari bajyanywe bunyago n’ibyihebe i Mbau, no mu karere ka Mocimboa da Praia, Cabo Delgado,nk’uko Rádio Moçambique ibitangaza.
Abarokowe biganjemo abasaza n’abana, bakuwe mu ishyamba ry’ibiro by’ubuyobozi bwa Mbau, nyuma y’igitero no kwigarurira kimwe mu birindiro by’abarwanyi b’iterabwoba muri ako gace
Amakuru aturuka mu bakozi bakuru b’ingabo z’igihugu cya Mozambique avuga ko kuri ubu imbogamizi ihari ari ukubura ibiribwa byo kugemurira abo baturage,Iyo raporo ikomeza ivuga ko kuri ubu hari akazi ko gukangurira abaturage gutunganya amazi, hagamijwe gukumira indwara z’impiswi.
Mu cyumweru gishize nibwo izi ngabo zombi zahuje imbaraga mu guhashya ibi byihebe byiyitirira Al Shabab byarashe inyeshyamba mu ishyamba rya Mbau.
Uwineza Adeline