Abaturage bo mu gace ka Palma batangiye guhunguka kubera umutekano bahawe n’Ingabo z’u Rwanda
Abaturage bo mu Karere ka Palma bakomeje gusubira mu byabo nyuma y’aho Ingabo na Polisi by’u Rwanda bafatanyije n’Igisirikare cya Mozambique birukanye imitwe y’iterabwoba muri ako gace.
Amakuru yiriwe acicikana mu mbuga nkoranyambaga zo mu gihugu cya Mozambike avuga ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, abarenga 20 barimo umuryango umwe, n’abandi bava inda imwe, bakiriwe na Polisi y’u Rwanda, barahumurizwa ndetse bahabwa impanuro zo kujya bamenyesha inzego z’umutekano mu gihe babonye umuntu batazi muri ako gace.
Baturutse mu duce two muri Palma turimo Incularino, Quipuidi, Quilauo.
Buri wese yagiye yandikwa imyirondoro ye, aho akomoka n’aho yari yahungiye. Yabazwaga niba hari umuryango asize inyuma, uko abayeho n’ibindi.
Aba baturage bamaze kwakirwa, Abapolisi b’u Rwanda babahaye amazi yo kunywa ndetse n’amafunguro. Bose bari bishimye nyuma yo kumara igihe kinini batabona amafunguro.
Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique yari imaze imyaka isaga 5 iri mu maboko y’ibyihebe,abaturage babayeho mu bwigunge.
Iyi ntara iruta u Rwanda inshuro eshatu [kuko iyi ntara ifite ubuso 82.625] ariko nta rugo ugira, abantu babagaho bafite ubwoba ko bataramuka ndetse ubuzima bwari bwarahagaze
Cabo Delgado ubusanzwe yari ituwe n’abaturage barenga miliyoni ebyiri, yari ifite ibikorwaremezo byinshi biteye imbere, ifite umutungo kamere,kuko hari gaz nyinshi.
Aka gace kari ku nkombe z’Inyanja y’Abahinde ku buryo ibicuruzwa bishobora koherezwa mu mahanga byoroshye, abahaturiye kandi ntibicwe n’inzara kuko banaroba amafi.
Uwineza Adeline