Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi kuri uyu wa kane yavuze ko igihugu cye ibitero by’iterabwoba byagabanyutse ugereranyije na mbere, Avuga byagabanutse ko byagabanutse nyuma y’uko u Rwanda n’ibindi bihugu by’inshuti bibafashirije mu kurwanya abajihadiste bamaze imyaka badurumbanya igihugu.
Intara ya Cabo Delgado ni agace gafite ubukungu bwa Gaze,iri mu byibasiwe n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa reta ya kiyisilamu kuva mu 2017, ibyo bitero bimaze guhitana abagera ku 3.340 naho abarenga ku 800.000 bakurwa mu byabo.
Ariko kuva mu kwezi kwa Nyakanga , inteko 3.100 zigizwe n’abanyafrika, abanyaburaya n’abanyamerika zohererjwe muri iyo ntara y’iburasirazuba guhagarika ubwo bwicanyi, Nubwo hari ibitero bigikorwa mu dc tumwe na tumwe dutuwe n’abasivile , Perezida Nyusi yabwiye ubwitange bagize bwatanze umusaruro ushimishije.
Nyusi yavuze ko ibikorwa byo kurwanya iterabwoba byatumye bafata 245 bakekwaho iterabwoba, bica 200 n’abakuru babo 10.
Uwineza Adeline