Ingabo za RDF zaba zirikugenzura 50% by’intara Cabo delagado nyuma yo kurasana gukomeye n’inyeshyamba ziyitirira AL SHABAB zikaba ziriguhungira mu bice byerekeza Tanzania
Abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bwo gucunga umutekano muri Mozambique, basakiranye n’inyeshyamba zishaka kubarwanya ariko bazereka aho babera akaga bivuganamo zimwe muri izo nyeshyamba.
Ibinyamakuru bikomeye muri Mozambique, bivuga ko ingabo z’u Rwanda zivuganye ziriya nyeshyamba ku wa Kabiri ubwo zari mu kazi kazijyanye ko gucunga umutekano.
Ngo mu gitondo cya kare cyane kuri uriya munsi, ubwo zari ahitwa Afungi ku rugomero rutanga ingufu za gas ariko rwabaye ruhagaze gukora, mu ishyamba ryegereye agace ka Palma ni bwo zasakiranye n’inyeshyamba mu cyaro cy’ahitwa Quionga.
Umwe mu bavuganye na Daily Maverick usanzwe afatwa nk’umusesenguzi mu bya gisirikare yagize ati “Ubwo inyeshyamba zahungiraga ku mupaka wa Tanzania, abagera kuri 30 bishwe n’ingabo z’u Rwanda. Ingabo z’u Rwanda zakomeje gucunga umutekano mu gace ka Afungi.”
Uriya musesenguzi yakomeje avuga ko inyeshyamba zagabye ibitero bitandukanye ku baturage b’abasivile mu gace ka Muidumbe, mu byaro by’ahitwa Nampanha na Mandava, byabaye ku wa Mbere w’iki Cyumweru.
Daily Maverick ivuga ko ku wa Kabiri ingabo za Mozambique zabashije kurokora ubuzima bw’Umupilote ubwo indege yarimo yagwaga mu gace ka Mocímboa da Praia, kagenzurwa n’inyeshyamba kuva muri Kanama 2020.
Iriya ndege ya Sosiyete y’ubwikorezi ikorera Afungi, yatangiye guta icyerekezo iri mu kirere cya Mocímboa da Praia.
Umupilote wayo ngo yabashije kuyigusha ku butaka, nyuma ingabo za Leta zikoresheje kajugujugu zagerageje kuba zatwara iyo ndege ariko biranga zihitamo gusiga ziyangije.
Daily Maverick ivuga ko ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ingabo za Mozambique zagabye ibitero ku nyeshyamba mu gace ka Saba Saba, ku rubibi rw’Uturere twa Mocímboa da Praia na Muidumbe. Kare cyane mu gitondo ku wa Kabiri kandi ingabo za Leta zakoresheje intwaro zikomeye zigaba igitero ku gace ka Mitope mu Karere ka Mocímboa da