Mpayimana Philippe, utavugaga rumwe na Leta nyuma yo kugirirwa ikizere mu Nama y’Abaminisitiri mu Itangazo N°16/21 – 12/11/2021 avuga ko yiteguye kuzuza inshingano yahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Mpayimana agira ati:”Mu nama y’Abaministiri iyobowe na Perezida wa Repubulika yo kuwa 12 Ugushyingo 2021, namenyeshejwe ko nshinzwe Umurimo wo gukangurira Abanyarwanda mu byiciro binyuranye ingamba zo kubaka Ubumwe bw’igihugu. Nashimyekandi nditeguye. Nkaba niteguye gutaha mu Rwanda bidatinze. “.
Ati”Ni byiza ko abantu nkanjye bakoreraga mu murongo w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahabwa umwanya mu ruhando rwo kuyobora Abanyarwanda”.
Akomeza avuga ko munshingano yahawe azaharanira kugaragaza ko Abanyarwanda bari mu gihugu n’abari hanze bose ari bamwe, ati” Nzaharanira ko Abanyarwanda bari mu gihugu n’abari hanzwe bose ari bamwe , ntabwo ihanga ari ishyanga! Ntabwo ariho abantu bajya guhanganira, mu mahanga ni uruhahiro si urugamba.
Abanyarwanda bari mu gihugu bagomba kumenya ko dufite aho dutandukaniye ariko duhuje amateka. Ni ukuvuga ubumwe bw’amateka ! u Rwanda rwa cyera n’u Rwanda rw’ubu ntabwo ari ibihugu bibiri bitandukanye ni u Rwanda rumwe rufite aho ruvuye naho rugana. Ibyo nkaba nzabigiramo uruhare mu rwego rwa Minisiteri”.
Asoza avuga ko igihe uri mu mahanga ugomba guhaha ugataha ariko utagambaniye ibihugu cyawe nk’uko ngo bigenda bigaragara kuri bamwe. Ngo uhunze agomba kumenya ko niba atsinzwe atari umwanya wo guhangana n’uwamutsinze ko agomba kwiga kwakira ko yatsinzwe.
Nkundiye Eric Bertrand