Leta y’u Rwanda yatangaje urutondo rw’abantu 1098 bayibereyemo asaga miliyari 9.9 Frw yagiye itsindira mu manza zitandukanye barimo uwitwa Niyitegeka Mathieu wishyuzwa 3000Frw.
Urutonde rwashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubutabera muri Nyakanga 2020, rugaragaraho aba bantu abahagarariye leta mu manza zirimo iza ruswa, kunyereza umutungo wa leta n’izindi bagiye batsinda bityo bakaba bishyuzwa ibyo bategetswe n’Inkiko.
Niyitegeka wishyuzwa na Leta ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda yafashwe atwaye ikinyabiziga cyo mu bwoko bwa FUSO itara ritaka neza, yahuye na Traffic Police ayiha 2000Frw ababwira ngo ni agafanta kugira ngo batamwandikira ikosa.
Uretse Niyitegeka, uru rutonde rugaragaraho abandi bantu benshi bagiye bafatirwa mu byaha bitandukanye bagacibwa aya mafaranga aho hari abafite ibihumbi bine.
Nka Hagumakubana Janvier yatanze ruswa ya 2000Frw, kugira ngo Polisi itamwandikira amande, imodoka yari atwaye ntiyari ifite amatara y’imodoka none leta iramwishyuza ihazabu y’ibihumbi 4Frw.
Muri rusange abishyuzwa na leta bari mu byiciro bitanu birimo abahaniwe icyaha cya ruswa, abahaniwe icyaha cyo kunyereza umutungo wa leta, abaciwe amafaranga mu manza z’ubucuruzi, abaciwe amafanga mu manza z’ubutegetsi ndetse n’abaciwe amafaranga mu zindi manza zihariye.
Minisiteri y’Ubutabera itangaza ko aba bose bishyuzwa asaga miliyari 9,9Frw.
Ndacyayisenga Jerome